Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Mukazayire wa RDB yaganiriye na Nasser Al-Khelaifi , Perezida wa PSG

Spread the love

Nelly Mukazayire, umuyobozi w’Ungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB arikumwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura , baganiriye na Perezida wa Paris Saint-Germain , Nasser Al-Khelaifi , ku kunoza amasezerano iyi kipe iherutse gusinyana n’u Rwanda.

Ikipe ya Paris Saint Germain ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bufaransa , iherutse gutangaza ko yongereye ubufatanye bw’imyaka itatu n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.

Ku wa 4 Ukuboza 2019 u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imyaka itatu y’ubufatanye na Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa, aho ijambo Visit Rwanda rigaragara ku mwambaro w’iyi kipe mu myitozo n’uwo yambara mbere y’imikino no ku kibuga Parc des Princes n’ibindi.

Ubwo amasezerano yongerwaga, impande zombi zagaragaje ko zanyuzwe n’iyongerwa ryayo.

Icyo gihe umuyobozi ushinzwe ubufatanye muri PSG, Cynthia Marcou, yatangaje ko hari byinshi byavuye mu myaka itatu yabanje y’ubufatanye bwa PSG na Visit Rwanda, bityo akaba ari andi mahirwe yo kuzamura isura y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga n’ubukerarugendo bwarwo.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Nelly Mukazayire barikumwe na Perezida wa PSG , Nasser Al-Khelaifi

Ku munsi wejo hashize, ku itariki 31 Gicurasi, Umuyobozi w’Ungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Nelly Mukazayire, arikumwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, baganiriye na Bwana Nasser Al-Khelaifi , Perezida wa Paris Saint-Germain.

Ku mbuga nkoranyambaga z’impande zombi batangaza ko guhura kwari kugamije kuganira ku masezerano aherutse kongerwaho imyaka itatu.

Ijambo ” Visit Rwanda” rizajya rigaragara ku myambaro ya PSG y’abagore

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles