Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Neymar yakuyeho agahigo ku mwami Pelé

Spread the love

Neymar Jr dos Santos umukinnyi wa Al-Hilal ikina Shampiyona y’Ikiciro cya Mbere muri Arabia Saudite akaba na rutahizamu w’ikipe y’Igihugu ya Brazil yakuyeho agahigo ka Pelé ko kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu ikipe y’Igihugu yabo.

Mu ijoro rya keye ikipe y’Igihugu ya Brazil yakinaga na Bolivia mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico, muri uyu mukino ikipe y’Igihugu ya Brazil yatsinze ibitego 5-1, ku ruhande rwa Brazil byatsinzwe na Neymar Jr watsinze 2, Rodrygo  na Raphinha.

Ibitego 2 byatsinzwe na Neymar Jr byatumye ahinduka umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri iyi kipe aciye kuri Pele wakiniye Brazil hagati ya 1957 kugeza 1971 agatsinda ibitego 77, Neymar we akaba amaze gutsinda ibitego 79 mu mikino 125.

Nyuma y’umukino Neymar yabwiye itangazamakuru ko anejejwe no kuba yaciye agahigo ka Pelé ariko avuga ko atari umukinnyi mwiza kurusha Pele.

Neymar Jr ati” Sinigeze ntekereza kuzagera kuri aka gahigo. Ndashaka kuvuga ko ntari umukinnyi mwiza kurusha Pele. Nahoze nifuza gukora amateka , nkandikisha izina ryange muri ruhago ya Brazil n’ikipe y’Igihugu none uyu munsi ndabikoze”.

Umuryango witiriwe Pele ‘ Pele Foundation’ washimiye Neymar kubwo guca agahigo ku Mwami Pelé ndetse mu butumwa wanditse uvuga ki Pele atewe ishema nawe nubwo aherutse kwitaba Imana mu Kwezi kwa Cumi na biri muri 2022 azize uburwayi bwa Kanseri.

Neymar Jr wakuyeho agahigo ka Pelé ko kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi.

Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu ya Brazil bishimira igitego.

Rodrygo Goes wavuze ko Neymar Jr ari umukinnyi ukomeye 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles