N’Golo Kante , umufaransa uherutse kugurwa n’ikipe ya Al-Ittihad muri Arabia Saudite , yaguze ikipe ya Royal Excelsior Virton ikina ikiciro cya Gatatu mu Bubiligi.
N’Golo Kante wamamaye mu makipe atandukanye mu gihugu cy’u Bwongereza arimo Leicester City yakiniye akayifasha gutwara Igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza ya 2015-2016, nyuma akerekeza muri Chelsea naho akahatwara ibikombe birimo Igikombe cya shampiyona , Europa League na Champions League.
Muri iyi mpeshyi nibwo N’Golo Kante yatandukanye na Chelsea nyuma y’imyaka 7 , yerekeza mu ikipe ya Al-Ittihad muri Arabia Saudite.
Iyi kipe yemereye Kante umurengera w’amafaranga kuko yamukubiye inshuro 7 umushahara yahembwaga muri Chelsea ikamuvana ku £290,000 ikamushyira kuri miliyoni imwe n’ibihimbi magana arindwi by’amayero ku Cyumweru.
Kuri ubu N’Golo Kante yamaze kugura ikipe Royal Excelsior Virton, yakinaga ikiciro cya kabiri ariko ikaba yaramutse mu y’ikiciro cya Gatatu mu Bubiligi.
Mu itangazo ikipe yashyize hanze yatangaje ko Kante , yifuza gukomeza kubaka ikipe , akayiha abatoza bakomeye ndetse akubaka n’amarerero y’ikipe ( academy).
N’Golo Kante waherukaga kugurwa n’ikipe ya Al-Ittihad muri Arabia Saudite.
Ikipe ya Royal Excelsior Viton , izajya ikina icyiciro cya Gatatu mu Bubiligi.