Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Niyo Pariki ya mbere yashinzwe muri Afurika! Dore ibyo wamenya kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga

Spread the love

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ni Pariki iherereye mu Majyaraguru ashyira Uburengerazubu bw’u Rwanda. Ikaba ingobyi y’ibimera bitandukanye n’inyamaswa zitandukanye zirimo ingagi zo mu birunga ziboneka hake ku Isi.

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yemejwe bwa mbere mu 1925, icyo gihe cyari icyanya gikora ku misozi miremire ya Kalisimbi, Bisoke na Mikeno , ndetse icyo gihe yari nayo Pariki ya mbere ishinzwe ku mugabane wa Afurika.

Mu 1929 , Pariki y’Ibirunga yaraguwe ifata ku gice cy’u Rwanda na Congo Mbiligi ( DR Congo y’ubu). Pariki ubwo yagurwaga yageze ku buso bwa km² 8090, ihita yitwa Parc National Albert.

Uko imyaka yagiye itambuka ubuso bwayo bwagiye bugabanuka kuko 1958 ubuso bwa hegitare 700 bwakuweho abantu bashaka aho gutura, hagati 1969 na 1973 ubundi buso bwa hegitare zirenga 1000 bwakuweho bahinga Ibireti( Pyrethrum).

Kugeza ubu Pariki y’Ibirunga ku ruhande rw’u Rwanda ifata imisozi miremire y’Ibirunga bya Kalisimbi , Bisoke, Sabyinyo, Gahinga na Muhabura.

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ubu ibarirwa ubuso bwa 160 km², ikagira amoko y’ibimera 245 bigenda bimera bitewe n’ubutumburuke bw’umusozi, ariko 30% imigano ikaba ariyo yahameze.

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kandi ibarirwamo inyamaswa 111 z’inyamabere harimo Ingagi zo mu birunga ziboneka hake ku Isi.Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ibarirwa Ingagi zikabakaba 600 ziba mu miryango 12.

Izindi nyamaswa zibarizwa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ni Inguge, n’impyisi zo mu bihuru, inzovu nkeya, imbogo, inyoni ndetse n’inzindi.

Pariki y’igihugu y’Ibirunga igizwe n’imisozi miremire.

 

Ingagi zo mu misozi nizo nyamaswa ziganje muri Pariki y’igihugu y’Ibirunga.

Ibiti by’imigano nibyo biboneka cyane mu birunga.

Muri Pariki y’igihugu y’Ibirunga hubatse Hoteli z’akataraboneka.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles