Wednesday, December 4, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Nta mufana wemewe muri Kigali Pele Stadium ubwo Rayon Sports izaba ikina na Al Hilal Benghazi

Spread the love

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yabamenyesheje ko nta mufana wemewe kuzaza gukurikira umukino ubanza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.

Ku Cyumweru tariki 24 kuri Kigali Pelé Stadium ikipe ya Al Hilal Benghazi yo muri Libya izakina umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu gushaka itike yo kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup. 

Ni umukino wari kuzaba ku itariki 15 Nzeri 2023 ukabera muri Libya ariko kubera ibibazo by’ibiza by’unwuzure wibasiye igihugu, byatumye uyu mukino usubikwa, imoande zombi zemeranya ko imikino yombi izabera I Kigali.

Uyu mukino uzaba ku Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports ibinyujujije ku mbuga nkoranyambaga zayo nka X na Instagram yatangaje ko Impuzamashyirahamwe y’umupira w’Afurika muri Afurika, CAF, yabandikiye ibamenyesha ko nta bafana bemewe kuzaza kwitabira uwo mukino.

Rayon Sports yanditse iti” Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yatwandikiye yemeza ubusabe bwa Al Hilal Benghazi bwo kuzakina umukino ubanza wa CAF Condeferation Cup nta bafana bahari”.

Rayon Sports yasoje itangazo yuzeza abafana ko izakora ibishoboka byose ihe ibyishimo abafana nubwo bataba bahari ariko ko bazaba bari kumwe ku mutima. 

Rayon Sports yagize iti” Ikipe ibasezeranyije kuzakora ibishoboka byose ngo ibahe ibyishimo. Nubwo mutazaba muhari ariko tuzaba turi kumwe ku mutima.”

Ikipe ya Al Hilal Benghazi yanze abafana ko bazaza muri sitade.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles