Friday, July 26, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

“Nta n’umwe uruta ikipe, umuryango urafunguye” Perezida wa PSG abwira Mbappé

Spread the love

Nasser Al Khelaifi Perezida w’ikipe ya Paris Saint-Germain ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bufaransa yatangaje ko imiryango ifunguye kuri Kylian Mbappé niba yifuza kuva mu ikipe.

Ahazaza ha Mbappé hakomeje kuba ihurizo nyuma y’uko mu kwezi gushize uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko yandikiye ibaruwa Paris Saint-Germain ayimenyesha ko ubwo amasezerano ye azaba arangiye muri 2024 atazongera andi.

Ni ibintu byahungabanyishe PSG kuko Mbappé aramutse agendeye ubuntu cyaba ari igihombo kinini kuri iyi kipe kubera miliyoni zirenga 170 z’Amayero yamuguze ndetse n’imishahara yahawe mu gihe ahamaze.

Nasser Al-Khelaifi uyobora PSG ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Le Parisien yabajijwe niba bazemera ko Mbappé agendera ubuntu, maze Al-Khelaifi avuga ko Mbappé afite ibyumweru bitarenze bibiri agatangaza umwanzuro we.

Ati” Kylian Mbappé afite gufata ibyumweru bibiri cyangwa kimwe cyo gufata umwanzuro. Nta bindi birenze”.

“Niba adashaka gusinya andi masezerano, umuryango urafunguye”.

Perezida kandi yongeyeho ko nta muntu uruta ikipe,yaba umukinnyi cyangwa nawe ubwe.

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru by’i Burayi avuga ko Mbappé ashobora kuzerekeza muri Real Madrid, Manchester United cyangwa Arsenal nk’uko Fabrizio Romano aheruka kubyandika.

Kylian Mbappé utameranye neza n’ikipe ya PSG.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles