Thursday, October 10, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Nyuma y’imyaka 11, APR FC yemereye umunyamahanga wa mbere kuyikinira

Spread the love

Ikipe ya APR FC yamaze gutangaza ku mugaragaro ko umukinnyi wa mbere ukomoka hanze y’u Rwanda yahawe ikaze ngo azayikinire nyuma y’imyaka 11.

Mu ijoro rya keye ahagana saa Sita z’igice nibwo ikipe ya APR FC binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yamaze gusinyisha Umurundi Nshimirimana Ismael “Pitchou” wakiniraga Kiyovu Sports mu myaka ibiri ishize.

Ismael Pitchou usanzwe ukina mu kibuga hagati yabaye umunyamahanga wa mbere APR FC igiye gukinisha kuva mu 2012 ubwo yahinduraga politiki igakinisha Abanyarwanda gusa. Ariko nyuma yo kubona ubuyobozi bushya muri uyu mwaka ikaba yarahinduye gahunda igaha ikaze.

Umurundi Nshimirimana Ismael Pitchou wabaye umunyamahanga wa mbere usinyiye APR nyuma y’imyaka 11.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles