Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Nyuma y’umwaka adakina Rafael Nadal ategerejwe muri Australian Open

Spread the love

Rafael Nadal Umunya-Espagne akaba rurangiranwa mu mukino wa Tennis biteganyijwe ko azagaruka gutera agapira nyuma yo kumara umwaka adakina kubera ikibazo cy’imvune.

agiye gusubira mu kibuga nyuma y’igihe kinini afite ikibazo cy’imvune, aho biteganyijwe ko azitabira Irushanwa ‘Australian Open’ riteganyijwe muri Mutarama 2024.

Tariki 10 Ukwakira 2023 umuyobozi wa Australia Open, Craig Tiley, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku gutegura umwaka w’imikino ugiye kuza, utu muyobozi niho yavugiye ko Rafael Nadal wamaze igihe kinini ari nimero ya mbere ku Isi, agiye kugaruka mu kibuga akina Australian Open rizakinwa muri Mutarama 2024.

Craig Tiley yagize ati “Turabatangariza ko Nadal azagaruka. Amaze hafi umwaka adakina ariko tunejejwe no kubamenyesha ko twishimiye kwakira uwegukanye iri rushanwa mu 2022( ryegukanwe na Nadal).”

Rafael Nadal nawe yagiye ku rubuga rwa X avuga ko yishimiye ko abantu bamweretse ikizere ko bamukeneye muri Australian Open ko ndetse nawe akora buri munsi ngo azagaruke akomeye.

” Mbashimiye ikizere mwanyeretse ngo nzitabire Australian Open… Ndakora cyane buri munsi ngo nzagaruke.”

Rafael Nadal aheruka mu kibuga muri Mutarama uyu mwaka ubwo yagiraga imvune mu kibero mu mukino yatsinzwemo na Mackenzie McDonald muri Australian Open yaje kwegukanwa na Novak Djokovic ndetse na Aryna Sabalenka mu bagore.

Australian Open izakinwa mu 2025 hasbamo impinduka kuko izakinwa iminsi 15 ndetse ni ubwa mbere bizaba bibaye mu rwego rwo kugabanya imikino isozwa ni joro.

Rafael Nadal umaze umwaka adakina kubera ikibazo cy’imvune.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles