Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Pep Guardiola yatangaje amagambo yabwiwe na Sir Alex Ferguson nyuma y’umukino wa Champions League

Spread the love

Pep Guardiola, Umutoza wa Manchester City yatangaje amagambo yabwiwe na Sir Alex Ferguson , mbere y’umukino wa nyuma wa Champions League.

Mu ijoro rya keye ikipe ya Manchester City yacakiranaga na Inter Milan , mu mukino wa nyuma wa Champions League wabereye mu gihugu cya Turkey kuri Ataturk Olympic Stadium.

Manchester City yaje kwegukana Igikombe itsinze igitego kimwe cyatinzwe na Rodrigo ku munota wa 60.

Mu gitondo cyo kuri icyi cyumweru , Pep Guardiola yatangaje ko yanejejwe no kwakira telefone ya Sir amwifuriza kugera mu kirenge cye cyo kwandika amateka yo gutwara Ibikombe bitatu mu mwaka Umwe( FA Cup, Shampiyona na Champions League).

Pep yagize ati” Byari binejeje kwakira ubutumwa kuri telefone bwa Sir Alex Ferguson. Byankoze ku mutima. Nejejwe no kwandika amateka nkaye, gutwara Ibikombe bitatu Ni ibintu bikomeye ariko iyi season twabigezeho.

 Pep Guardiola wateye ikirenge cya Sir  Alex Ferguson cyo gutwara Ibikombe bitatu mu mwaka umwe

Manchester City yegukanye Champions League yayo ya mbere

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles