Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Perezida Macron yijeje ubufasha mu kubuza Mbappé kuva muri PSG

Spread the love

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yatangaje ko azakora ibishoboka akabuza Kylian Mbappé kuba yava mu ikipe ya Paris Saint-Germain.

Kuva kuwa Mbere , inkuru yigenda rya Kylian Mbappé yongeye gusakara mu binyamakuru nyuma y’uko uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko yandikiye ibaruwa PSG ayimenyesha ko atazongera amasezerano nyuma ya 2024.

Kylian Mbappé aramutse yanze kongera amasezerano muri iyo kipe bivuze ko yazagendera Ubuntu , kuko Paris Saint-Germain nta bubasha yaba ikimufiteho bwo kuba yamugurisha.

Iyi nkuru igisakara yakangaranyije ab’i Paris , batangira kureba uburyo bakongera amasezerano ya Mbappé cyangwa se bakaba bamugurisha muri iyi mpeshyi.

Umwe mu bantu bagize icyo babivugaho , ni Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron. Perezida Macron ubwo yari mu kiganiro cyiswe ‘Viva Tech’ i Paris yabajijwe n’umwana muto ufana Paris Saint-Germain niba koko Mbappé azaguma i Paris.

Perezida Macron, mu magambo ye yasubije uwo mwana ko nubwo nta makuru abifiteho ariko azagerageza agasunikira Mbappé kuguma i Paris.

Biramutse bibaye si bwaba ari ubwa mbere Perezida Macron atumye Mbappé atava muri Paris Saint-Germain kuko no muri 2022 yari mu bamuganirije akemera kongera amasezerano.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles