Thursday, October 10, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Perezida mushya wa FERWAFA yasubije abavuga ko yatoranyijwe ngo abe umuyobozi w’iri shyirahamwe

Spread the love

Perezida mushya wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yanyomoje abavuga ko yatoranyijwe ngo abe umuyobozi w’iri Shyirahamwe, avuga ko kwiyamamaza byari ubushake bwe.

Kuwa Gatandatu ku itariki 24 Kemena 2023, nibwo habaye Inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), muri iyo nteko rusange niho habereyemo amatora yasize bwana Munyantwali Alphonse atorewe kuba Perezida wa FERWAFA.

Uyu mugabo wari umaze amezi make yinjiye mu buyobozi bw’ikipe ya Police FC, byahise bihuzwa n’uko yaba aje ngo aziyamamize kuyobora Federasiyo ishinzwe ruhago mu Rwanda.

Munyantwali ubwo yari mu kiganiro na Radio B&B FM Umwezi , yabajijwe niba niba Koko yaratoranyijwe ngo aze abe Perezida wa FERWAFA, maze nawe arabyinyomoza.

Munyantwali yagize ati” Ntabwo ndi umuntu wakururiwe muri Siporo nkayiterekwamo ntayikunda, ntayishaka. Ni ubushake bwanjye, ni ibintu narinshyize ku mutima”.

Inteko rusange ya FERWAFA yabaye ku itariki 24 Kemena niho Alphonse yatorewe kuba Perezida wa FERWAFA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles