Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Perezida wa Rayon Sports yatangaje impamvu batajyane muri Libya Mugemana Charles usanzwe ari umuganga w’ikipe

Spread the love

Uwayezu Jean Fidele usanzwe ari Perezida w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje impamvu bajyanye umuganga umwe muri Libya gukina na Al Hilal SC Libya bagasiga Mugemana Charles usanzwe ari umuganga wa mbere w’ikipe.

Ku munsi wejo hashize tariki 11 Nzeri, nibwo ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze urutonde rw’abantu 35 bajyanye n’ikipe yahagurutse uyu munsi Saa Kumi na 25 ikazagera i Benghazi ku munsi wejo kuwa Gatatu saa Ine n’iminota 25 za mu gitondo.

Muri abo bantu 35 barimo abakinnyi 22 n’abandi bagize ‘Staff’ barimo umuganga umwe ariwe Claude Nshyimiyimana usanzwe ukora nk’ushinzwe kunanura abakinnyi (Team Physio).

Ni Ibintu bisa nkaho byatunguye abantu kubona ikipe ijyana abantu 35 batarimo umuganga mukuru ariwe Mugemana Charles.

Amakuru dukesha RadioTV 10 aravuga ko Jean Fidele uyobora Rayon yavuze ko impamvu yatumye Mugemana atajyana n’ikipe ari uko amikoro yabaye make ikipe igahitamo kujyana umuganga uzafasha mu kunanura imitsi y’abakinnyi.

Perezida ati “Twatwaye umuganga tuzakenera mu kunanura imitsi y’abakinnyi, iyo bishoboka twari gutwara abaganga bombi ariko kubera ikibazo cy’amikoro ntibyakunze”.

Rayon Sports izakina kuwa Gatanu Saa Mbiri z’ijoro za Kigali ikine na Al Hilal SC Libya mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike yo kujya mu matsida ya CAF Confederations Cup 2023/2024.

Hategekimana Bonheur agera ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali.

Umunya-Sudan Mugadam Mugadam.

Abakinnyi ba Rayon Sports baserutse bambaye neza.

Mugemana Charles umaze imyaka irenga 25 ari umuganga wa Rayon Sports. 

Itsinda ry’abantu 35 Rayon Sports ijyanye muri Libya.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles