Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Perezida wa Rayon Sports yavuze impamvu Kiyovu Sports yabatwaye umukinnyi

Spread the love

Uwayezu Jean Fidèle, Perezida wa Rayon Sports yatangaje impamvu Kiyovu Sports yabatwaye umukinnyi ukomoka mu Burundi witwa Bazombwa Richard Kirombozi ukina nka rutahizamu uca ku ruhande.

Mu mugoroba wo kuwa Kabiri nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje yasinyishije, Umurundi, Bazombwa Richard Kirombozi. Uyu mukinnyi wifuzwaga n’ikipe ya Rayon Sports cyane ndetse n’ibiganiro byari byarabayeho gusa byarangiye ikipe ya Kiyovu Sports ariyo imusinyishije amasezerano y’imyaka 2.

Ni ibintu bitakiriwe neza cyane n’abakunzi ba Rayon Sports , Bamwe bavugaga ko batwawe umukinnyi n’umukeba.

Kuri uyu wa Kane , tariki 27 Nyakanga, Perezida wa Rayon Sports yari mu kiganiro na Radiyo Rwanda cyagarutse ku ngingo zitandukanye zireba ikipe.

Uwayezu Jean Fidèle yabajijwe impamvu umukinnyi Bazombwa Richard Kirombozi yasinyiye Kiyovu Sports.

Perezida yasubije ko umutoza yavuze ko ku mwanya yashakagaho Richard basanze afite undi mukinnyi uhakina 

impamvu ya kabiri yavuze ko ibyangobwa by’umukinnyi harimo ibibazo ko Kandi Rayon Sports yirinze gufata ‘risk’, kuko yasanze niramuka isinyishije uwo mukinnyi hazazamo ibibazo bujyanye n’uko ikipe yaturutsemo harimo ibitarasobanuka. 

Icya gatatu yavuze ko ibiciro by’umukinnyi ndetse n’ishoramari rya Rayon Sports bitajyane, ariko ko iyo umutoza amwishimira ikipe yari gushaka amaboko.

Bazombwa Richard Kirombozi wasinyishijwe na Kiyovu Sports.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yahakanye iby’uko Kiyovu Sports yabatwaye umukinnyi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles