Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Rayon Sports yakuyeho agahigo kabi ko kumara iminsi irenga 1300 itazi gutsinda Kiyovu Sports

Spread the love

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-0 mu mukino wa nyuma w’Igikombe cyiswe RNIT Saving CUP, ikuraho agahigo ko kumara imyaka itatu itazi gutsinda Kiyovu Sports uko bisa.

Kuru uyu wa Gatanu tariki 08 Nzeri 2023, kuri Kigali Pelé Stadium habereye umukino wa nyuma w’Igikombe cyiswe RNIT Saving CUP, waguzaga ikipe ya Kiyovu Sports yari yarasezeye ikipe ya Etoile de l’Est muri ½, na Rayon Sports yari yarasezeye ikipe ya AS Kigali muri icyo kiciro.

Ni umukino wari wongeye guhuza abakeba 2 b’ibihe byose mu mupira w’amagururu w’u Rwanda. Rayon Sports yagiye gukinwa uyu mukino ifite amateka mabi yo kuba imaze imyaka itatu, ni ukuvuga iminsi 1377, imikino 8 itazi uko gutsinda Kiyovu bimera dore ko yaherukaga kuyitsinda ku tariki 01Ukuboza 2019, ni ukuvuga mu mikino umunani yari iherutse Kiyovu Sports yari yaratsinze imikino 6 banganya 2.

Siko byaje kugenda uyu munsi kuko Rayon Sports yaburaga bamwe mu bakinnyi bayo bari mu makipe y’ibihugu barimo Rwatubyaye Abdul, Mitima Issac, Hategekimana Adolphe, Aruna Moussa na Mvuyekure Emmanuel, ibi yaje kubirenga itsinda ibitego bitatu byatsinzwe na Hertier Luvumbu Nziga watsinze bibiri ku munota wa 18 kuri penaliti n’ikindi ku munota wa 72, nyuma y’uko Charles Bbaale wari winjiye mu kibuga asimbuye Musa Esenu, atsinda igitego cya 3 ku mupira yahawe na Ojera.

Rayon Sports iba isoje umukino itsinze ibitego bitatu ku busa, inatwara Igikombe na Sheke y’amafaranga miliyoni 3.

Hakim Bugingo wagize umukino mwiza.

Luvumbu na Youssef Rharb bafashije Rayon Sports nubwo Youssef we yaje kuvunika hakiri kare.

Abakinnyi bishimira igitego.

Hertier Luvumbu wongeye kwiyereka Aba-Rayon.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles