Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Rayon Sports yasinyishije abakozi batatu bashya

Spread the love

Ikipe ya Rayon isanzwe ikina icyiciro cya mbere mu Rwanda yatangaje ko yasinyishije abakozi bashya batatu barimo umuzamu, Umufotozi n’Umunyezamu.

Kuri uyu wa Kane tariki 29 Kamena 2023, ikipe ya Rayon Sports ibinyujuje ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yasinyishije Ngabo Robben wari Umunyamakuru w’Imikino kuri Radio/TV1 nk’Umukozi mushya ushinzwe Itumanaho ndetse n’imbugankoranyambaga z’iyi kipe.

Undi mukozi Rayon Sports yasinyishije ni umunyezamu ukomoka muri Uganda witwa Simon Tamale wakiniraga ikipe ya Maroons FC y’iwabo , ikaba yamusinyishije amasezerano y’umwaka umwe. Simon Tamale yabaye umunyezamu w’umwaka muri shampiyona ya Uganda mu mwaka ushize w’imikino.

Rayon Sport kandi yatangaje ko yasinyishije umufotozi mushya , ariwe Ngoboka Umurerwa Delphin , usanzwe umenyreho gufotora ikipe y’Igihugu Amavubi.

Rayon Sports yasinyishije umuzamu Simon Tamale wakiniraga ikipe ya Maroons FC I Bugande.

Rayon Sports yerekanye Roben Ngabo nk’ushinzwe itumanaho.

Rayon Sports kandi yerekanye  Delphin Umurerwa nk’ushinzwe gutorora.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles