Ikipe ya Rayon Sports isanzwe ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere yatangije umushinga witwa “Youth Football Training Program” ugamije kuzamura impano nshya muri ruhago buri mwaka.
Ikipe ya Rayon Sports yaherukaga gutangaza ko igiye gutangiza umushinga wo kuzamura abana ndetse Dore ko binari mu mategeko ya FERWAFA na CAF ko ikipe ikina ikiciro cya mbere igomba kugira ikipe y’abato.
Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yatangije umushinga witwa “Youth Football Training Program”. Rayon Sports ivuga ko abana bari hagati y’imyaka itandatu na 18 batozwa n’abatoza babihuguriwe barimo Andre MAZIMPAKA,wakiniye iyi kipe.
Abana bari hagati y’imyaka 6 na 18 nibo bitabira.
Iradukunda Pascal usanzwe ukina mu ikipe nkuru yari yitabiriye imyitozo.