Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Rutahizamu wa Manchester United arashinjwa n’abakobwa 3 ihohotera rishingiye ku gitsina

Spread the love

Umunya-Brazil Antony Matheus dos Santos ukinira ikipe ya Manchester United nka rutahizamu wo ku ruhande, arashinjwa n’abakobwa 3 ihohotera rishingiye ku gitsina.

kuva mu Kwezi kwa Gatabdatu uyu mwaka nibwo mu b’inyamakuru byo muri Brazil hadutse umukobwa avuga ko yahoze akundana na Antony nyuma bagatandukana, uyu mukobwa yaje avuga ko arega Antony ko mu kwezi kwa Gatanu yamuhohoteye akamutera ibikomere ashaka kumufata ku ngufu.

Gabriela Cavallin aherutse gutabgqza ko yamaze gutegurwa ikirego cya page 70 agishyikiriza Polisi y’u Bwongereza arega Antony , ibi byatumye akurwa mu ikipe y’Igihugu ya Brazil ndetse anandika ibaruwa asobanura ko ibyo bivugwa atabikoze.

Kuva ku kunsi wejo hashize ibinyamakuru by’i Burayi birimo Goal, Dail Maily na The Sun byabditse ko haje n’abandi bakobwa batatu barega Antony ibyaha bigoranye isano no guhohotera.

The Sun irandka ko umukobwa Ingrid Lana w’imyaka 33 ashinja Antony ko yamukoreye ihohotera amusunika ku gikuta, yarangiza akagerageza kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato ubwo yari yamusuye aho atuye i Londre.

Muri Brazil kandi ngo naho hari undi mukobwa wa 3 witwa Rayssa de Freitas uvuga ko Antony yamuhohoteye bigatuma ajya kwa muganga ndetse ngo ikirego cye yakigejeje kuri polisi yo muri Brazil mu kwezi Kwa 05 ku mwaka ushize.

Ibi bikomeje gutya ni Ibintu bitazorohera uyu musore w’imyaka 23, bisa nkaho mu kibuga umusaruro wabuze kuva yagera muri Manchester United.

Gabriela Cavallin watangiye kurega Antony Santos ko yamuhohoteye.

Antony Matheus dos Santos uri kuregwa guhohotera abakobwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles