Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Rwanda Premier League yanze ubusabe bwa RBA ngo izerekene imikino ya Shampiyona

Spread the love

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League isigaye ireberera Shampiyona y’Ikiciro cya Mbere mu Rwanda bwanze amafaranga yari yatanzwe n’Ikigo cy’igihugu Cy’Itangazamakuru, RBA, ngo kizahabwe ububasha bwo kwerekana imikino ya Shampiyona.

Ku itariki 13 Nzeri nibwo Inama y’ubutegetsi ya Rwanda Premier League yari yumvikanye na Rwanda Premier League ko izahabwa ububasha bwo kwerekana amashusho no kogeza imipira ya Shampiyona y’Ikiciro cya Mbere nyuma y’uko amasezerano y’imyaka 3 bari barasinyanye muri 2020 yari arangiye.

Ku itariki 19 Nzeri Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Rwanda Premier League Hadji Yusufu Mudaheranwa aganira na Igihe yari yahamije ko barangije kumvikana na RBA ko ndetse amasezerano yari gusinwa kuri uyu wa kane tariki 21 Nzeri 2023.

Icyo gihe Yusufu Mudaheranwa yari yavuze ko ayo masezerano azaba akubiyemo kwerekana umupira kuri Televiziyo no ku mbuga za RBA zikorera kuri internet ndetse no kuwogeza kuri Radiyo, mu gihe cy’umwaka umwe ku gaciro ka Miliyoni 380 Frw.

Aya masezerano asa nkaho yajemo kidobya hashingiwe ku ibaruwa ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwandikiye ubuyobozi bwa RBA.

Iyi baruwa yasinyweho na Yusufu Mudaheranwa itangira Rwanda Premier League isubiza RBA ku ibaruwa yari yanditse ku Itariki 13 Nzeri isaba uburengazira bwo kwerekana imikino ya Primus National League.

Ibaruwa ikomeza ivuga ko hashingiwe ku nama zahuje abayobozi b’impande zombi ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bumenyesha RBA ko butakemera ubusabe ‘bid’ iyo ariyo yose iri munsi ya Miliyoni 400 Frw mu gihe cy’umwaka umwe w’imikino uhawe ububasha akagura uburengazira bwo kwerekana imikino mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Iyi baruwa isoza imenyesha RBA ko ubusabe bwayo bwo kwerekana imikino ya Shampiyona bwanzwe mu gihe itemera gutanga miliyoni 400 Frw. Ko kandi RBA ibujijwe kwerekana imikino y’umunsi wa 5 ya Rwanda Premier League iteganyijwe mu mpera z’icyumweru cya tariki 30Nzeri 2023.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles