Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Salima Mukansanga agiye kongera gusifura Igikombe cy’Isi

Spread the love

Umusifuzikazi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi , Salima Mukansanga agiye kongera gusifura irushanwa ry’Igikombe cy’Isi nk’uko FIFA yabyemeyeje.

Ku munsi wejo , Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA) ribunyujije kuri Twitter ryatangaje ko Salima Mukansanga yashyizwe mu basifuzi bazasifura igikombe cy’Isi mu mikino y’abagore kizaba kuva tariki 20 Nyakanga kugeza kuya 20 Kanama 2023.

Salima Mukansanga waherukaga gusifura Igikombe cy’Isi cy’abagabo cyaberaga muri Qatar

Iyi mikino izabera mu bihugu 2 aribyo Australia na New Zealand, amakipe 32 niyo azitabira iki gikombe cy’Isi mu gihe mu myaka yashize hitabiraga amakipe 24 gusa. Ayo makipe agabanyije mu matsinda 8 ,buri tsinda ikipe enye.

Salima Mukansanga azaba arikumwe n’abandi basifuzi b’igitsina gore baturuka muri Afurika aribo Akhona Makalima ukomoka muri Afurika y’Epfo, Bouchra Karboubi uturuka muri Morocco ndetse na Vincentia Amedome guturuka muri Togo.

Salima Mukansanga kandi mu mwaka washize mu kwezi kwa 12 yari yagaragaye mu basifuzi basifuye Igikombe cy’Isi cy’abagabo cyaberaga muri Qatar.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles