Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Se wa Lionel Messi yemeje igaruka ry’umuhungu we muri FC Barcelona

Spread the love

Jorge Messi , se wa Lionel Messi akaba n’ushinzwe kumushakira amakipe ( agent) , yemeje ko umuhungu we agomba kugaruka muri FC Barcelona.

Lionel Messi uheruka gutandukana na Paris Saint-Germain, yari yarerekejemo mu myaka ibiri ishize. Akazoza n’ikipe uyu mugabo yari kuzerekezamo kari gakomeje kuyoberana.

Amakuru amwe yamwerekezaga muri Arabia Saudite, USA cyangwa akagaruka muri Espagne mu ikipe ya FC Barcelona.

Kuri ubu amakuru dukesha umunyamakuru Fabrizio Romano , n’uko Lionel Messi byamaze kwemezwa ko azagaruka muri FC Barcelona.

Kuri uyu munsi Jorge Messi yahuye na Perezida wa FC Barcelona, Laporta.

Jorge aganira n’abanyamakuru yemejeko ko ibiganiro bimeze neza.

Jorge Messi yagize ati” Leo arashakaga kugaruka muri FC Barcelona Kandi najye ndashaka kumubona yagarutse.Navuga ko twabyemezw ko azajya muri FC Barcelona. Muzamenya ahazaza vuba.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles