Monday, May 20, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Senegal yagaraguye Brazil , iyandikiraho amateka _ AMAFOTO

Spread the love

Ikipe y’Igihugu ya Senegal yihereranye ikipe y’Igihugu ya Brazil iyitsinda ibitego bine kuri bibiri mu mukino wa gicuti wabaye mu ijoro ryo kuwa Kabiri ubera muri Portugal.

Mu ijoro ryakeye mu gihugu Portugal haberaga umukino wa gicuti wahuzaga ikipe y’Igihugu ya Senegal na Brazil. Senegal izigaye iyoboye ruhago ya Afurika yaje gutsinda Brazil ibitego bine kuri bibiri.

Ibitego bya Brazil byatsinzwe na Lucas Paqueta ku munota wa 11′ na Marquinhos 58′ , mu gihe ikipe ya Senegal yatsindiwe na Habib Diallo kuwa 22′, Marquinhos wa Brazil aritsinda kuwa 52’na Sadio Mane atsinda bibiri kuwa 55′ na 90+7′.

Gutsindwa kwa Brazil byari bibaye inshuro ya kane iyi kipe itsinzwe n’igihugu cyo muri Afurika. Inshuro ya mbere n’iya kabiri yatsinzwe na Cameroon muri 2003 igitego kimwe ku busa , iyisubira muri 2022 mu Gikombe cy’Isi nabwo igitego kimwe ku busa. Indi kipe yabikoze ni Morocco muri Werurwe 2022 ubwo bakinaga umukino wa gicuti bikarangira ari bibiri kuri kimwe.

Abasore ba Brazil batumvaga ibiri kubabaho

Ikipe y’Igihugu ya Brazil yaherukaga kwinjizwa ibitego bine, tariki ya 08 Nyakanga 2014, itsindwa n’u Budage ibitego 7-1, kuri Stade Mineirão stadium mu mujyi wa Belo Horizonte, muri ½ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi 2014.

Lucas Paqueta wa Brazil wabanje gutsinda igitego cya mbere.

Abakinnyi ba Senegal bishimira igitego.

Sadio Mane afite umupira.

Vinícius Jr utumvaga uburyo bari gutsindwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles