Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Serumogo yatangaje icyatumye ahitamo kujya muri Rayon Sports agatera umugongo andi makipe

Spread the love

Serumogo Ally Omar myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi ukina ku ruhande rw’iburyo yatangaje impamvu nyamukuru zamusunikiye kujya gukinira ikipe ya Rayon Sports agatera umugongo andi makipe yamwifuzaga.

Ku munsi wejo hashize nibwo ikipe ya Rayon Sports yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yasinyishije umukinnyi w’Amavubi ukina ku ruhande rw’iburyo yugarire, Serumogo Ally Omar, avuye muri mukeba Kiyivu Sports.

Serumogo aganira na televisiyo ya Rayon Sports yatangaje impamvu nyamukuru zatumye akinira Rayon agatera umugongo amakipe yamwifuzaga arimo na APR FC.

Serumogo mu mpamvu yatanze yavuze ko yahisemo Rayon Sports kuko ari ikipe y’abanyarwanda, ikipe ikunzwe n’abanyarwanda benshi kandi ikaba ikipe izakina amarushanwa Mpuzamahanga.

Ati” Impamvu nahisemo Rayon Sports Ni ikipe y’abanyarwanda, ni ikipe ikunzwe n’abanyarwanda benshi , ni ikipe kandi nkuru mu Rwanda my bijyanye no gutwara ibikombe, ni ikipe izakina amarushanwa Mpuzamahanga, ni ikipe numva izanzamurira urwego.”

Serumogo asoza ubutumwa bwe abwira abafana ba Gikundiro ko aje kubaha ibyo afite akabakorera n’akazi.

Serumogo asoma ikirango cya Rayon Sports.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles