Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Sitade Amahoro yatangiye gushyirwamo intebe

Spread the love

Sitade Amahoro imirimo yo kuyigira nshya irarimbanyije ndetse kuri ubu yatangiye gushyirwamo intebe.

Amezi abaye 9 , hatangiye imirimo yo kuvugurura Sitade Amahoro, ikaba ari na sitade nkuru y’u Rwanda.Iyi mirimo yatangiye tariki 31 Kamena 2022, igamije kuzongera imyanya izaba iyigize ikaba ibihumbi 45.

Sitade Amahoro izaba ifite umuzenguruko wa metero 80 n’uburebure bwa metero 30 utabariyemo igisenge, ikazaba igeretse incuro 5, ni ukuvuga etage 5.

Sitade Amahoro kandi izaba ifite imiryango n’ibyumba by’ubucuruzi bizakoreramo za resitora, amaduka n’ibindi bizatuma ikorerwamo no mu gihe nta mikino yahabereye. 

Uretse sitade nini ifite ikibuga kizajya kiberaho imikino y’umupira w’amaguru, Rugby no gusiganwa ku maguru ku ruhande hazubakwa inzu y’imikino y’abafite ubumuga ndetse na sitade ntoya y’imikino y’amaboko, umushinga wose uzatwara miliyoni hafi 165 z’Amadorali ya Amerika.

Kuri ubu amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekano iyi sitade yatangiye gushyirwamo intebe zifite amabara y’ubururu, umuhondo n’icyatsi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles