Ababyeyi basabwe kongera kwita ku nshingano zabo zo kurera, kuyobora no kuganiriza abana, mu rwego rwo gukomeza kubaka imiryango itekanye kandi ifite ubuzima bwiza. Ubu butumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolee Uwimana, ku wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri 2026, nyuma y’Umuganda rusange wabereye mu Mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze. Minisitiri Uwimana yavuze ko umwana adakeneye gusa ibyo kurya n’ibindi by’ibanze, ahubwo akeneye n’umwanya w’umubyeyi wo kumuganiriza, kumva ibibazo bye no kumuyobora. Yagarag

Ababyeyi basabwe kongera kwita ku nshingano zabo zo kurera, kuyobora no kuganiriza abana, mu rwego rwo gukomeza kubaka imiryango itekanye kandi ifite ubuzima bwiza. Ubu butumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolee Uwimana, ku wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri 2026, nyuma y’Umuganda rusange wabereye mu Mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze. Minisitiri Uwimana yavuze ko umwana adakeneye gusa ibyo kurya n’ibindi by’ibanze, ahubwo akeneye n’umwanya w’umubyeyi wo kumuganiriza, kumva ibibazo bye no kumuyobora. Yagaragaje ko ibibazo birimo amakimbirane mu miryango, ikoreshwa ry’inzoga n’ibindi biyobyabwenge, abana bata ishuri ndetse n’ibindi bibazo by’imibereho bidakwiye kurekerwa Leta gusa, ahubwo ko umuryango n’abaturage bafite uruhare mu kubikumira. Raporo ya 2025 Citizen Report Card igaragaza ko 74.7% by’ababajijwe bari banyuzwe n’imibereho y’umuryango, mu gihe 24.2% bagaragaje ko batanyuzwe. Muri iyo raporo, amakimbirane mu miryango yagaragajwe na 17.4% by’ababajijwe, ihohoterwa hagati y’abashakanye rigaragara kuri 13.6%, naho ubuhemu hagati y’abashakanye bugera kuri 13%. Raporo kandi igaragaza ko 85.8% by’ababajijwe babonaga ikoreshwa ry’inzoga nk’imwe mu mpamvu z’amakimbirane mu miryango, mu gihe 82.2% bagaragaje itumanaho ridahagije hagati y’abagize umuryango. Abayobozi bavuga ko umuryango ari ishingiro ry’imibereho y’umwana n’umuryango mugari. Iyo ababyeyi bagirana ibiganiro n’abana kandi bakabakurikirana, bishobora gufasha abana kumenya indangagaciro no gufata imyanzuro iboneye. Mu butumwa bwe, Minisitiri Uwimana yashimangiye ko ababyeyi bakwiye kumenya ibyo abana babo bahura na byo no kubaha umwanya wo kubiganiraho. Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yasabye abaturage kwitegura imvura y’umuhindo, birimo gusibura imiyoboro y’amazi no gufata ingamba zo kwirinda imyuzure. Ubutumwa bwatangiwe i Musanze bushimangira ko kurera umwana atari inshingano y’ishuri cyangwa Leta gusa. Ababyeyi, abana n’abaturage muri rusange bafite uruhare mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye. UMWANDITSI: MUNYERAGWE Josue

A little more informed. A little more connected.