Abahanga muby'ubuzima bo mur'Afurica y'iburengerazuba basabye ibigu kongera ubushobozi bwo gutahura indwara z'ibyorezo hakiri kare. Ibi byagarutsweho munana yabereye I Lome muri Togo, muri Nzeri 2026 .Aho  abahanga baganiriye kuburyo ibihugu byakongera ubushobozi bwo gukurikirana indwara nokuzisuzuma hakiri kare. Abahanga bagaragaje ko mur'Afurica  hakenewe ishoramari muri laboratwari,ibikoresho byogusuma indwara ,n'ibikoresho byogukurikirana uko zigenda, n'amahugurwa y'abavuzi muby'ubuzima .intego ni ukumenya ibimenyetso by'icyorezo hakirikare kugirango ingamba zokugikumira zitangire  hakiri

Abahanga muby'ubuzima bo mur'Afurica y'iburengerazuba basabye ibigu kongera ubushobozi bwo gutahura indwara z'ibyorezo hakiri kare. Ibi byagarutsweho munana yabereye I Lome muri Togo, muri Nzeri 2026 .Aho  abahanga baganiriye kuburyo ibihugu byakongera ubushobozi bwo gukurikirana indwara nokuzisuzuma hakiri kare. Abahanga bagaragaje ko mur'Afurica  hakenewe ishoramari muri laboratwari,ibikoresho byogusuma indwara ,n'ibikoresho byogukurikirana uko zigenda, n'amahugurwa y'abavuzi muby'ubuzima .intego ni ukumenya ibimenyetso by'icyorezo hakirikare kugirango ingamba zokugikumira zitangire  hakiri kare. Iyi nama yagarutse kumasomo afurika yavanye mubyorezo byabanje nka Ebola na  COVIDE 19 byagaragaje akamaro ko kugira uburyo bwihuse bwo gutahura no guhangana n'indwara zikwirakwira.  Kurwego rw'umugabane inzego z'ubuzima mur'Afurica zirimo CDC na WHO zikomeje gahunda zokongera ubushobozi bwo gukumira, gutahura,noguhangana n'ibyorezo. Muri iyi nama yabereye i Lomé muri Togo  abahanga bakanguriye ibihugu kudakomeza guteg'amaso kubiranga ubuvuzi bw'iburegerazuba kuberako  binubiye ko Afurika  ikomeza gucungira ku nkingo n'imiti biturutse mu bihugu byo muburengerazuba. Izi Nzobere Kandi zasabye ko Leta z'Afurika zishora imari  mu guha Laboratwari zabo imbaraga n'ubushobozi bukomeye. Ishami ry’Umuryango w’Abami Ryita ku Buzima (WHO African Region) ryahuje abayobozi b’ubuzima baturutse mu bihugu 16 bya Afurika, babibutsako bagomba kugera kuntego ya 2030 cyane ko ngo hasigaye imyaka Mike ngo uyu mwaka ugere. Abahanga bavuze kuburyo bwo kwihutisha gahunda yo guha ubutabera Bose uburenganzira bwo kwivuza neza kugiciro kiboroheye. Abitabiriye inama Kandi bagarutse kubuvuzi bw'ibanze( Primary Health Care). Bavuzeko kugirango ubuvuzi bugere kuri Bose, hashyirwaho gahunda y'amavugurura mu mavuriro mato n'ayibanze, Kandi hagashyirwaho umuronko mwiza wo kurinda  abatutage gutakaza amafaranga menshi  bivuza. Mu ncamake, iyi nama  yibanze ku gukaza ubushobozi bwa Laboratwari mu gupima no kuvura  ibyorezo hakiri kare no gushyiraho  uburyo bwokwivuza bunogeye Bose ntakurobanura. Uwanditse : rahab iradukunda

A little more informed. A little more connected.