Guverinoma y'u Rwanda yashyizeho amabwiriza mashya asaba imiryango y'abanyamahanga yareze abana b'Abanyarwanda kujya itanga raporo ngarukamwaka ku mibereho yabo kugeza bujuje imyaka 18, mu rwego rwo gukurikirana uko bitabwaho no kurengera uburenganzira bwabo.
Ibi biteganywa n'Iteka rya Minisitiri n° 001/MIGEPROF/2026 ryo ku wa 10 Ugushyingo 2026, ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Consolée Uwimana, risohoka mu Igazeti ya Leta idasanzwe yo ku wa 13 Ugushyingo 2026.
Iri teka riteganya ko umuryango wanyuze mu nzira zemewe n'amategeko ukarera umwana w'Umunyarwanda uba mu mahanga ugomba gutanga raporo igaragaza uko uwo mwana yitabwaho, uko ubuzima bwe buhagaze, amashuri yiga ndetse n'uko arindwa ihohoterwa.
Izo raporo zizajya zitangwa buri mwaka binyuze mu rwego rushinzwe gukurikirana amasezerano ajyanye no kurera abana hagati y'ibihugu mu gihugu umwana arererwamo. Kopi yayo igashyikirizwa urwego rw'u Rwanda rushinzwe abana ndetse na Ambasade y'u Rwanda muri icyo gihugu.
Iri teka rinateganya ko igihe umuryango wareze umwana udatanze raporo, urwego rw'u Rwanda rushinzwe abana rushobora kuyisaba mu nyandiko binyuze kuri Ambasade y'u Rwanda.
Iyo raporo igaragaje ko umubyeyi wareze umwana atagishoboye kumwitaho, urwego rwa Leta rushinzwe abana rusaba ko uwo mwana akurwa muri uwo muryango.
Ku bantu bifuza kubera ababyeyi abana b'Abanyarwanda ku rwego mpuzamahanga, iri teka riteganya ko bagomba kuba bafite nibura imyaka 21 kandi barusha umwana bashaka kurera imyaka nibura irindwi. Bagomba kandi kuba bafite aho batuye hazwi, amikoro ahagije n'ubunyangamugayo.
Iri teka kandi rigena uburyo abana bashyirwa mu bwishingire bwa Leta, aho inzego z'ibanze zitangira kubagaragaza, urwego rw'igihugu rushinzwe abana rukemeza urutonde rwabo. Umwana ashobora gushyirwa mu muryango wemeye kumwitaho, kandi iyo utabonetse akitabwaho n'ikigo kibishinzwe.
Aya mabwiriza agamije kunoza uburyo bwo kurera abana b'Abanyarwanda mu mahanga no gukurikirana imibereho yabo, ndetse no gushyiraho uburyo bwo kwita ku bana bashyirwa mu bwishingire bwa Leta.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.