Abanyarwanda 477 bari batuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batahutse mu Rwanda ku wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026, bavuga ko bahuraga n'ibibazo by'umutekano muke, intambara, kwamburwa ibyabo n'iterabwoba ry'imitwe yitwaje intwaro.
Aba Banyarwanda bageze mu Rwanda banyuze ku mipaka ibiri irimo uwa Grande Barrière mu Karere ka Rubavu n'uwa Rusizi ya Mbere mu Karere ka Rusizi.
Mu bantu 477 batahutse, 341 banyuze ku mupaka wa Grande Barrière, mu gihe abandi 136 banyuze ku mupaka wa Rusizi ya Mbere.
Bamwe mu batahutse bavuze ko ubuzima bari babayemo mu Burasirazuba bwa RDC bwari bugoye kubera umutekano muke n'ibikorwa by'imitwe yitwaje intwaro, irimo umutwe wa FDLR.
Nyiransengiyumva Victoria, umwe mu batahutse, yavuze ko uwo mutwe wabakangaga ubabuza gutaha, ukabatera ubwoba ko uzica umuntu wese wagerageza gusubira mu Rwanda.
Yagize ati: “Twabayeho mu buzima bubi igihe cyose. Aba FDLR baratwirukanaga, bakanga ko dutaha, bakavuga ko umuntu wese wagerageza gutaha bazamwica. Twari tubayeho nabi muri za burende. FDLR ni abantu babi cyane, birirwa bambura abantu.”
Yakomeje avuga ko yishimiye kuba yarageze mu Rwanda kandi yifuza ko se n'abandi Banyarwanda bagisigaye muri RDC bazataha.
Undi witwa Alfred Niyitegeka yavuze ko intambara z'urudaca n'ibibazo byo kubona ubuvuzi byari mu byatumye afata icyemezo cyo gutaha. Yongeyeho ko yagerageje gutaha inshuro nyinshi ariko bikanga kubera umutekano muke.
Yagize ati: “Ni intambara z’urudaca, kurwara ukabura aho wivuriza. Nashatse gutaha biranga kubera intambara. Bahora barwana, ariko ubwo tugize amahirwe tugataha tugiye gufatanya n’abandi kubaka Igihugu cyacu. Abasigaye nabashishikariza gutaha. Umugore wanjye n’abana barasigaye, icyo nababwira ni uko ndi ku mupaka mu Rwanda kandi ari amahoro.”
Niyitegeka Yavuze ko yifuza ko umugore we n'abana be bagisigaye muri RDC na bo bazagera mu Rwanda bakongera kubana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Rusizi, Rwiririza Fred, wakiriye bamwe muri aba Banyarwanda ku mupaka wa Rusizi ya Mbere, yabasabye kwita ku burezi bw'abana babo, anashishikariza abandi Banyarwanda bakiri muri RDC gutaha.
Yavuze ko amakuru atari yo n'ibihuha biri mu bituma bamwe batinya gusubira mu gihugu cyabo.
Ati: “Iyo muganira bavuga ko ikibabuza gutaha ari ibihuha, bigatuma bagira ubwoba bwo gutaha. Abenshi mu bagabo baba bakiri mu mashyamba mu mitwe y’abarwanyi itandukanye. Turabasaba kubwira abandi gutaha mu gihugu cyabo, ntabwo bakwiye kuguma mu mashyamba. Abageze mu Rwanda twabanje kubahumuriza, tunabakangurira ko nibava mu nkambi bakwiye kujyana abana ku ishuri, kuko hano hari uburezi kuri bose.”
Nyuma yo kugera mu Rwanda, aba Banyarwanda bose bajyanywe mu nkambi ya Kijote iherereye mu Karere ka Nyabihu, aho bagiye guhabwa ubufasha mu gihe bitegura gutangira ubuzima bushya mu Rwanda.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.