Abasirikare n'abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique bafashije abaturage bo mu gace ka gatanu ka Bangui, bibasiwe n'imyuzure, babaha ubuvuzi bw'ubuntu n'ibikoresho bitandukanye bibafasha mu buzima bwa buri munsi.
Iki gikorwa cy'ubutabazi cyabaye ku wa 28 Ugushyingo 2026, kibera ku ishuri rya Lycée de Miskine riherereye mu mujyi wa Bangui, umurwa mukuru wa Centrafrique. Cyateguwe n'imitwe y'abasirikare n'abapolisi b'u Rwanda ikorera muri icyo gihugu, ku bufatanye n'abayobozi baho.
Mu bikorwa byakozwe, abaturage bahawe ibikoresho by'isuku, ibyo kwikinga imvura n'ibindi bikoresho by'ibanze. Hanatanzwe serivisi z'ubuvuzi zirimo gusuzuma no kuvura indwara zitandukanye, cyane cyane izirebana n'amenyo n'amaso.
Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda yatangaje ko abaturage 342 ari bo bungukiye muri iki gikorwa, barimo abahawe ubuvuzi, ubujyanama n'imiti ijyanye n'indwara zitandukanye.
Umuyobozi w'akarere ka gatanu ka Bangui, Yemo Alain, yashimye ubufasha bwatanzwe n'abasirikare n'abapolisi b'u Rwanda, avuga ko iki gikorwa kigaragaza ubufatanye n'ubwitange mu gufasha abaturage bahuye n'ingaruka z'imyuzure.
Ku ruhande rw'u Rwanda, Lt Col Wellars Nyangezi, uyobora umutwe RWABATT-1, yagaragaje ko u Rwanda rwifatanyije n'imiryango yahuye n'ingaruka z'imyuzure, anashimangira ko ubufatanye n'abaturage ndetse n'abayobozi baho buzakomeza.
Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n'abayobozi b'imitwe y'abapolisi b'u Rwanda ikorera muri Centrafrique, barimo SSP Aimable Busasa na SSP Patrick Gashabuka.
U Rwanda rufite abasirikare n'abapolisi bari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Centrafrique buzwi nka MINUSCA. Uretse inshingano zo kubungabunga umutekano, ubu butumwa bunagira uruhare mu bikorwa by'ubutabazi no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.