Ikibazo cy'ubushomeri muri Afurika y'Epfo cyongeye gufata indi ntera nyuma y'uko imibare mishya igaragaje ko umubare w'abatagira akazi wazamutseho gato mu gihembwe cya gatatu cya 2026.
Nk'uko ikigo cy'igihugu gishinzwe ibarurishamibare muri Afurika y'Epfo, Statistics South Africa, cyabitangaje ku wa 10 Ugushyingo 2026, igipimo cy'ubushomeri cyageze kuri 33.7%, kivuye kuri 33.6% mu gihembwe cya kabiri cy'uyu mwaka.
Iyi mibare igaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni 8.6 badafite akazi, nubwo mu gihembwe cya gatatu hongewemo imirimo mishya igera ku 101,000, umubare w'abafite akazi ukagera kuri miliyoni 16.8.
Ikibazo gikomeye kurushaho kigaragara mu rubyiruko ruri hagati y'imyaka 15 na 34, aho igipimo cy'ubushomeri kiri kuri 47.3%. Ibi bivuze ko hafi kimwe cya kabiri cy'urubyiruko ruri ku isoko ry'umurimo rutabasha kubona akazi.
Imibare kandi igaragaza ko hari inzego zimwe zagize igihombo cy'imirimo. Urwego rw'imari rwongereye imirimo 111,000, inganda zikora ibicuruzwa zongeraho 33,000, naho ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bwongeraho 31,000.
Ku rundi ruhande, urwego rw'ubuhinzi rwatakaje imirimo 34,000, ubwubatsi butakaza 8,000, naho imirimo yo mu ngo itakaza 68,000.
Iki kibazo cy'ubushomeri gikomeje kuba kimwe mu bibazo by'ingenzi abaturage baheraho basuzuma abayobozi n'imitwe ya politiki, cyane cyane nyuma y'amatora y'inzego z'ibanze aherutse kubera muri icyo gihugu, aho ishyaka ANC ryagize igihombo gikomeye mu majwi.
Abasesenguzi mu by'ubukungu bagaragaza ko hakenewe ingamba zirambye zo kongera amahirwe y'akazi, cyane cyane ku rubyiruko rurangiza amashuri rukabura aho rukorera.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.