Umubare w'Abanyamerika bashyigikira igihano cy'urupfu ku bantu bahamwe n'icyaha cy'ubwicanyi wagabanutse, ugera ku kigero cyo hasi kurusha ikindi gihe mu myaka 55 ishize.
Nk'uko ubushakashatsi bushya bwakozwe n'ikigo Gallup bwashyizwe ahagaragara ku wa 10 Ugushyingo 2026 bubigaragaza, 49% by'abakuze muri Amerika ni bo bashyigikiye iki gihano, mu gihe 45% bakirwanya.
Ni ubwa mbere kuva mu 1971 abashyigikira iki gihano bagera munsi ya 50%. Mu mwaka wa 1994, abacyemeraga bari bageze kuri 80%, bigaragaza impinduka zikomeye mu myumvire y'abaturage mu myaka isaga 30.
Ubushakashatsi bugaragaza kandi ko igabanuka rikomeye ry'ubushyigikire rigaragara cyane mu rubyiruko. Mu bantu bari munsi y'imyaka 30, abagera kuri 39% gusa ni bo bashyigikira igihano cy'urupfu, mu gihe 59% bakirwanya.
Ku bijyanye n'amatsinda ya politiki, 73% by'abashyigikiye ishyaka ry'Abarepubulikani bemera iki gihano, mu gihe ari 50% mu batagira ishyaka bashikamyeho na 28% mu bashyigikiye Abademokarate.
Iyi mibare ije mu gihe ibiganiro ku mikorere y'ubutabera, uburenganzira bwa muntu n'uburyo ibihano bikwiye gutangwa bikomeje gufata umwanya mu biganiro by'abanyamerika.
Icyakora, ubushakashatsi ntibugaragaza ko igihano cy'urupfu cyakuweho muri Amerika, kuko kigikurikizwa muri leta zimwe na zimwe z'icyo gihugu.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.