Leta ya Bangladesh yohereje abasirikare b'umutwe w'ingabo zidasanzwe, uzwi nka paramilitary, mu bice bitandukanye by'igihugu, mu gihe umutekano ukomeje kuzahara kubera imyigaragambyo n'ibikorwa by'urugomo bifitanye isano n'icyifuzo cy'uwahoze ari Minisitiri w'Intebe, Sheikh Hasina, cyo gusubira mu gihugu.
Izi ngabo zoherejwe mu gihe Sheikh Hasina, wahunze igihugu mu 2024 nyuma y'imyigaragambyo yamukuye ku butegetsi, yatangaje ko ateganya gusubira muri Bangladesh mu kwezi gutaha, Ukuboza.
Ibi byatumye abayoboke b'ishyaka rye rya Awami League, ryahagaritswe ibikorwa, bongera gukora imyigaragambyo mu bice bitandukanye by'igihugu, ibintu byakomeje guteza impungenge z'uko hashobora kubaho indi mirwano n'ibikorwa by'urugomo.
Raporo z'inzego z'umutekano zivuga ko mu minsi icumi ishize, ibikorwa by'urugomo byabaye mu turere nibura 28, birimo gutwika imodoka, ibisasu bikozwe mu buryo bworoheje ndetse n'ibitero ku nzego z'umutekano.
Mu bice byibasiwe harimo Gopalganj, agace Sheikh Hasina akomokamo, aho ibikorwa by'urugomo byatumye inyubako za polisi n'iz'abayobozi bamwe zitwikwa.
Leta ya Bangladesh yatangaje ko izakomeza gukaza umutekano, ndetse ko abantu bose bagira uruhare mu bikorwa by'urugomo bazashyikirizwa ubutabera.
Sheikh Hasina, umaze igihe aba mu Buhinde, yahanishijwe igihano cy'urupfu adahari mu rukiko, nyuma yo kuregwa uruhare mu guhohotera abigaragambyaga mu 2024. We ariko yahakanye ibyo aregwa, anenga uburyo urubanza rwe rwakozwe.
Abasesenguzi bavuga ko icyemezo cye cyo gusubira muri Bangladesh gishobora kongera gukurura umwuka mubi hagati y'abamushyigikiye n'abamurwanya, mu gihe igihugu kigihanganye n'ibibazo bya politiki n'umutekano.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.