Leta y’u Burundi yatangaje ko yemeye kwakira bamwe mu bantu Leta Zunze Ubumwe za Amerika yirukanye, nubwo abo bantu nta sano basanzwe bafitanye n’u Burundi. Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi, Nancy Ninette Mutoni, yavuze ko igihugu kizakira gusa abantu badakurikiranweho ibyaha kandi badafite aho bahuriye n’iterabwoba. Ibi yabivugiye mu gikorwa cya Leta cyabereye mu ntara ya Ngozi. Mutoni yavuze ko u Burundi buri gutegura uburyo abo bantu bazacumbikirwa kandi bakazabana n’abaturage bo mu duce bazajyamo. Icyakora, kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’abazoherezwa mu Burundi cyangwa igihe baza

Leta y’u Burundi yatangaje ko yemeye kwakira bamwe mu bantu Leta Zunze Ubumwe za Amerika yirukanye, nubwo abo bantu nta sano basanzwe bafitanye n’u Burundi. Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi, Nancy Ninette Mutoni, yavuze ko igihugu kizakira gusa abantu badakurikiranweho ibyaha kandi badafite aho bahuriye n’iterabwoba. Ibi yabivugiye mu gikorwa cya Leta cyabereye mu ntara ya Ngozi. Mutoni yavuze ko u Burundi buri gutegura uburyo abo bantu bazacumbikirwa kandi bakazabana n’abaturage bo mu duce bazajyamo. Icyakora, kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’abazoherezwa mu Burundi cyangwa igihe bazahagerera. Iki cyemezo kiri muri gahunda ya Leta ya Amerika yo kohereza bamwe mu bimukira mu bihugu bya gatatu, aho bashobora koherezwa mu gihugu batari abaturage kandi bashobora kuba batarigeze batuyemo. Amerika yamaze kohereza abantu muri gahunda nk’iyi mu bihugu birimo Eswatini na Sudani y’Epfo. Gahunda yo kohereza abo bantu mu Burundi kandi yahuye n’imbogamizi z’amategeko muri Amerika. Urukiko rw’ubujurire muri Amerika rwategetse ko abantu bagiye kwirukanwa bagomba guhabwa uburyo bufatika bwo kugaragaza impungenge bafite, cyane cyane izijyanye no gutotezwa cyangwa iyicarubozo bashobora guhura na byo. Raporo ya AP ivuga ko indege yari iteganyijwe kuvana muri Louisiana abantu bagera kuri 70 ikabajyana mu Burundi, u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique yahagaritswe nyuma y’icyo cyemezo cy’urukiko. Kugeza ubu, Leta y’u Burundi na Leta ya Amerika ntibiratangaza birambuye amasezerano y’iyi gahunda, harimo umubare w’abantu bazoherezwa n’amatariki yo kuboherezaho. Uwanditse: Rahab Iradukunda.

A little more informed. A little more connected.