Dental Crowding ni ikibazo cy'imiterere n'itondeka ry'amenyo, aho umuntu agira amenyo yegeranye cyane, agerekeranye cyangwa adatondetse neza kubera kubura umwanya uhagije mu rwasaya. Iki kibazo gishobora gutuma amenyo amwe arenga ku yandi, akamera agoramye cyangwa agasohoka hanze y'umurongo usanzwe.

Abahanga mu buvuzi bw'amenyo bagaragaza ko Dental Crowding ishobora guterwa n'impamvu zitandukanye zirimo kugira urwasaya ruto ugereranyije n'ubunini bw'amenyo, irondakoko, kugira amenyo manini cyangwa arenze umubare usanzwe, ndetse no gukura nabi kw'amenyo. Gukuramo amenyo y'amata hakiri kare na byo bishobora kugira ingaruka ku mwanya amenyo ahoraho yagenewe gukuriramo.

Iki kibazo kirangwa n'amenyo agerekeranye, agoramye, yegeranye cyane cyangwa amwe yasubiye inyuma mu kanwa. Abantu bafite Dental Crowding bashobora kugorwa no koza neza amenyo, bigatuma ibisigazwa by'ibiryo n'udukoko dutera indwara byegerana ahantu bigoye kugeramo. Ibi bishobora kongera ibyago byo kwangirika kw'amenyo no kurwara ishinya, ndetse bamwe bakagira ikibazo cyo guhekenya ibiryo.

Dental Crowding igabanyijemo ibyiciro bitatu: idakabije (Mild Crowding), iringaniye (Moderate Crowding) n'ikabije (Severe Crowding), bitewe n'urugero rw'uko amenyo yegeranye n'umwanya abura mu rwasaya.

Kumenya uburemere bw'iki kibazo bisaba kwisuzumisha kwa muganga w'amenyo, by'umwihariko inzobere mu kugorora amenyo izwi nka Orthodontist. Ashobora gukoresha isuzuma risanzwe, amafoto y'amenyo cyangwa amashusho ya X-ray kugira ngo amenye uko amenyo n'urwasaya biteye.

Uburyo bwo kuvura Dental Crowding burimo gukoresha utwuma two kugorora amenyo (Braces), utwuma tubonerana (Clear Aligners), ndetse rimwe na rimwe muganga ashobora gusanga ari ngombwa gukuramo iryinyo rimwe cyangwa menshi kugira ngo haboneke umwanya uhagije.

Nubwo iki kibazo gishobora kugaragara ku bana, ingimbi n'abantu bakuru, inzobere zishishikariza abantu kwisuzumisha amenyo hakiri kare kugira ngo hamenyekane ibibazo by'itondeka ryayo. Kwita ku isuku y'amenyo no kujya kwa muganga buri gihe na byo bifasha kurinda izindi ndwara zishobora kwibasira ubuzima bw'akanwa.

Muri rusange, Dental Crowding si indwara yandura, ahubwo ni ikibazo cy'imiterere n'itondeka ry'amenyo. Nubwo atari buri wese ugira amenyo agerekeranye aba akeneye kuvurwa, kwisuzumisha no gukurikiza inama z'inzobere ni ingenzi mu kurinda ubuzima bw'amenyo n'ishinya.

A little more informed. A little more connected.