Abakozi hirya no hino muri Espagne bakoze imyigaragambyo rusange, ari yo ya mbere ihuriweho n’amashyirahamwe akomeye y’abakozi muri icyo gihugu mu myaka 14 ishize. Basaba Leta gufata ingamba zihamye zo gukemura ikibazo cy’imiturire, cyane cyane izamuka rikabije ry’ibiciro by’ubukode bw’amazu.

Iyi myigaragambyo yateguwe ku bufatanye n’amashyirahamwe abiri akomeye y’abakozi, ariyo UGT na CCOO, afatanyije n’imitwe iharanira uburenganzira bw’abakodesha.

Abigaragambya bavuga ko kubona inzu yo gukodesha cyangwa kugura byabaye ikibazo gikomeye ku baturage benshi, cyane cyane urubyiruko n’imiryango ifite amikoro make.

Imibare yatangajwe na Banki Nkuru ya Espagne igaragaza ko icyo gihugu kibura amazu agera ku bihumbi 750,000, kandi ko iki cyuho gishobora kurenga miliyoni imwe mu mwaka wa 2028.

Ikindi kibazo ni uko ubukode busanzwe bw'inzu bugera ku mafaranga y'amayero 1,176 ku kwezi, angana hafi na 98.7% by'umushahara mpuzandengo wa buri kwezi w'urubyiruko muri icyo gihugu.

Mu masaha ya mbere y'imyigaragambyo, ayo mashyirahamwe yatangaje ko abakozi bitabiriye ku kigero cya 90% mu byambu no mu nganda zikora imodoka. Ibikorwa byahagaze mu nganda zimwe na zimwe zirimo urwa Volkswagen muri Navarre n'urwa SEAT muri Barcelona.

Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y'ibyumweru byinshi habaye imyigaragambyo isaba ko uburenganzira bw'abakodesha burengerwa, cyane cyane nyuma y'uko umukecuru w'imyaka 87 yirukanywe mu nzu yabagamo i Madrid, nyuma aza gupfa. Ibyo byabaye ikimenyetso cy'ibibazo abenshi mu bakodesha bahura na byo.

Ibi bibaye kandi mu gihe Espagne yitegura amatora ateganyijwe ku wa 29 Ugushyingo 2026, aho ikibazo cy'imiturire cyabaye imwe mu ngingo zikomeye mu biganiro bya politiki.

A little more informed. A little more connected.