Nibura abantu 15, barimo abana batanu, bapfuye nyuma y’ibitero by’indege zitagira abapilote byibasiye inkambi ya Jari 2 ibamo abantu barenga 1,700 bimuwe n’intambara, mu ntara ya Amhara muri Ethiopia. Amakuru yatangajwe na Reuters avuga ko abantu babiri mu bakomeretse nyuma bapfiriye kwa muganga.

Ibyo bitero byabaye ku wa 29 Ukwakira 2026, hafi y’umujyi wa Hayk. Abatangabuhamya babwiye Reuters ko humvikanye ibisasu bigera kuri bitanu, ndetse abantu 13 bakaba barashyinguwe hafi y’inkambi.

Umuyobozi waho yavuze ko abantu 36 bakomeretse bari gukorerwa ubuvuzi, mu gihe abarokotse bari bashyizwe mu ishuri riri hafi y’aho inkambi yari iri. Impamvu y’icyo gitero n’abagiteye ntibiramenyekana neza.

Ibi bibaye mu gihe imirwano ikomeje muri Amhara hagati y’ingabo za Leta n’abarwanyi ba Fano, ndetse hakaba n’imirwano ikomeye mu majyaruguru ya Ethiopia. Reuters ivuga ko nta mirwano yari iri kubera hafi y’inkambi igihe ibitero byabaga.

Ibyo bitero byongeye guteza impungenge ku mutekano w’abasivili bari baravuye mu byabo kubera intambara. Kugeza ubu, iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane uwakoze ibyo bitero n’impamvu yabyo.

A little more informed. A little more connected.