Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Ursula von der Leyen, yatangaje ko EU izatanga hafi €710 miliyoni yo gufasha abantu bahuye n’amakimbirane, ibiza n’ibindi bibazo by’ubutabazi. Igice kinini cy’iyi nkunga kigenewe Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Muri iyo nkunga, €380 miliyoni zizajya mu bikorwa bijyanye n’abimukira muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, harimo kurengera abimukira batishoboye, gufasha abagaruka ku bushake no gushyigikira abaturage bahuye n’iyimuka ku gahato. Hari kandi €97 miliyoni zigenewe guhangana n’ibikenewe mu butabazi bikomeje kwiyon
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Ursula von der Leyen, yatangaje ko EU izatanga hafi €710 miliyoni yo gufasha abantu bahuye n’amakimbirane, ibiza n’ibindi bibazo by’ubutabazi. Igice kinini cy’iyi nkunga kigenewe Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Muri iyo nkunga, €380 miliyoni zizajya mu bikorwa bijyanye n’abimukira muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, harimo kurengera abimukira batishoboye, gufasha abagaruka ku bushake no gushyigikira abaturage bahuye n’iyimuka ku gahato. Hari kandi €97 miliyoni zigenewe guhangana n’ibikenewe mu butabazi bikomeje kwiyongera muri Afurika, birimo ingaruka z’amakimbirane, inzara, imirire mibi n’ibibazo biterwa n’ihindagurika ry’ikirere. EU yateganyije €7.5 miliyoni zo gushyigikira ibikorwa byo guhangana n’icyorezo cya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ndetse no kongera ubushobozi bwo gukurikirana no gutabara mu gihe cy’icyorezo. Ikindi, €10 miliyoni zizafasha ibikorwa bigamije guteza imbere amahoro n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari, harimo gushyigikira ibikorwa by’ubuhuza n’imiryango itandukanye. Uwanditse: Rahab Iradukunda.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.