Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'ibihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) bemeranyije gukomeza gahunda yo kongera umubano n'igihugu cya Syria, nyuma y'imyaka myinshi cyari mu bibazo by'intambara n'ubwigunge ku rwego mpuzamahanga.

Ibi byatangajwe na Kaja Kallas, ushinzwe ububanyi n'amahanga muri EU, nyuma y'inama y'abaminisitiri yabereye i Brussels mu Bubiligi.

Uyu muryango urateganya gusubukura amasezerano y'ubufatanye na Syria yari yarateguwe bwa mbere mu 2008, ariko ntiyigeze atangira gushyirwa mu bikorwa kubera impungenge zijyanye n'uburenganzira bwa muntu ku butegetsi bwa Bashar al-Assad.

Aya masezerano aramutse arangiye neza, azafasha ibihugu byombi kongera ubucuruzi, gukorana mu bya politiki no guteza imbere ishoramari.

Kaja Kallas yavuze ko Syria ikeneye ishoramari rikomeye kugira ngo yubake inzego za Leta, ivugurure ubukungu kandi isubize igihugu ku murongo nyuma y'imyaka hafi 14 y'intambara.

EU kandi ivuga ko ishaka ko impunzi z'Abanyasiriya ziba mu bihugu by'i Burayi zishobora gusubira iwabo, ariko hakabanza kubaho umutekano n'ibindi bisabwa kugira ngo batazongera guhura n'ibibazo byabavanye mu gihugu.

Uyu mwanzuro uje nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Bashar al-Assad mu mpera za 2024, ibintu byahinduye imibanire ya Syria n'ibihugu byinshi ku rwego mpuzamahanga.

EU yatangaje ko izatanga inkunga ingana na miliyoni 620 z'amayero mu 2026 na 2027, igenewe ibikorwa by'ubutabazi no kuzahura ubukungu bwa Syria.

Nubwo ibihugu byombi byemeranyije gutera intambwe igana ku bufatanye bushya, haracyari ibiganiro ku buryo amasezerano azashyirwa mu bikorwa, cyane cyane ku bijyanye n'uburenganzira bwa muntu.

A little more informed. A little more connected.