Hafidh Ameir Hassan, umugabo wa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, ubwo yari arimo kuvurirwa i Zanzibar. Visi Perezida wa Tanzania, Deogratius Ndejembi, yatangaje ko Hafidh yapfuye ahagana saa mbiri za mu gitondo mu bitaro bya Emilio Mzena Memorial Hospital, aho yari arimo kuvurirwa ikibazo cy’umutima. Hafidh yari yarashakanye na Samia Suluhu Hassan mu 1978, bakabyarana abana bane. Yari azwiho kugira ubuzima bwite no kutagaragara cyane mu bikorwa bya politiki. Mu 2021, ubwo Samia Suluhu Hassan yajyaga ku butegetsi, Hafidh yabay
Hafidh Ameir Hassan, umugabo wa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, ubwo yari arimo kuvurirwa i Zanzibar. Visi Perezida wa Tanzania, Deogratius Ndejembi, yatangaje ko Hafidh yapfuye ahagana saa mbiri za mu gitondo mu bitaro bya Emilio Mzena Memorial Hospital, aho yari arimo kuvurirwa ikibazo cy’umutima. Hafidh yari yarashakanye na Samia Suluhu Hassan mu 1978, bakabyarana abana bane. Yari azwiho kugira ubuzima bwite no kutagaragara cyane mu bikorwa bya politiki. Mu 2021, ubwo Samia Suluhu Hassan yajyaga ku butegetsi, Hafidh yabaye umugabo wa mbere wa Perezida w’umugore muri Tanzania, ahabwa izina rya “First Gentleman”. Visi Perezida Ndejembi yavuze ko imyiteguro yo kumushyingura yari yatangiye i Kizimkazi muri Zanzibar. Abayobozi bo mu karere, barimo Perezida wa Kenya William Ruto,Perezida w' u Rwanda Paul Kagame bamaze gutanga ubutumwa bwo kwihanganisha Perezida Samia n’umuryango we.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.