Muhammed Krubally amaze imyaka icumi ari umucamanza muri Gambia, akoresha ikoranabuhanga mu kazi ke ka buri munsi. Urugendo rwe rwongeye kugaragaza imbogamizi abantu bafite ubumuga bahura na zo mu burezi, mu kazi no mu bigo bya Leta.

Muhammed Krubally, ufite imyaka 41, yabaye umucamanza wa mbere ufite ubumuga bwo kutabona muri Gambia mu 2016. Kuva icyo gihe, amaze kuburanisha imanza zirenga 1,000, zirimo iz’imbonezamubano n’iz’inshinjabyaha, nk’uko yabitangarije Al Jazeera.

Mu kazi ke ka buri munsi mu rukiko rwa Banjul, Krubally akoresha porogaramu ya JAWS (Job Access With Speech), ifasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona gukoresha mudasobwa no gusoma inyandiko. Anifashisha amadarubindi y’ikoranabuhanga akoresha ubwenge buhangano (AI), amufasha kubona amakuru no gukora imirimo imwe n’imwe yigenga.

Mu gihe cy’iburanisha, akurikira ibivugirwa mu rukiko, agashingira ku majwi, ku byo yibuka no ku ikoranabuhanga kugira ngo akurikirane imanza. Iyo bibaye ngombwa, afashwa n’umwanditsi we.

Krubally avuga ko yahisemo kuba umucamanza agamije gufasha guhindura inzego kugira ngo zirusheho kwakira abantu bose, cyane cyane abafite ubumuga.

Nubwo Gambia yashyizeho itegeko rirengera uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga mu 2021, imbogamizi ziracyahari. Zigaragara mu mashuri, mu kubona akazi no mu kugera kuri serivisi zitandukanye.

Lamin Colley, uyobora ikigo cy’amashuri cy’Umuryango w’Abantu bafite Ubumuga bwo Kutabona muri Gambia (GOVI), yabwiye Al Jazeera ko ibikoresho bike byifashishwa mu myigire n’ubuke bw’abarimu bashinzwe gufasha abanyeshuri bafite ubumuga bikomeje kubangamira uburezi bwabo.

Ndey Yassin Secka-Sallah, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Gambia ufite ubumuga bwo kutabona, na we avuga ko kuba umuntu yinjiye mu rwego rwa Leta bidahita bivuze ko ashobora gukora yigenga, kuko hari aho akomeza gukenera ubufasha bw’abandi.

Krubally kandi akora ubuvugizi bw’uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, akaba ayobora ihuriro ry’imiryango ibahagarariye muri Gambia.

Nubwo ikoranabuhanga ryamufashije gukora akazi ke, ikibazo gikomeye gisigaye ni ukumenya niba inzego za Leta na zo zirimo guhinduka kugira ngo abantu bafite ubumuga babashe kuzigiramo uruhare rungana n’urw’abandi.

Krubally ashimangira ko ejo hazaza habo harimo amahirwe menshi, agira ati: “Icyo mbona ni ubushobozi n’amahirwe.”

A little more informed. A little more connected.