Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yongeye kugaragaza impungenge zikomeye ku buzima bw'umuganga w'Umunyapalestine, Dr Hussam Abu Safiya, umaze hafi amezi 23 afungiye muri Israel atarashyikirizwa urukiko ngo aburane ku cyaha aregwa.

Nk'uko ikinyamakuru The Guardian cyabitangaje ku wa 11 Ugushyingo 2026, uyu muganga wahoze ayobora ibitaro bya Kamal Adwan biherereye mu majyaruguru ya Gaza, yafashwe n'ingabo za Israel ku wa 27 Ukuboza 2024, ubwo zari zagabye igitero kuri ibyo bitaro.

Raporo y'ubuvuzi yasuzumwe n'impuguke yigenga igaragaza ko ubuzima bwe bukomeje kuzahara. Mu mezi amaze afunzwe, ibiro bye byavuye ku biro 90 bigera kuri 76, bivuze ko yatakaje ibiro 14.

Iyo raporo inagaragaza ibindi bibazo birimo kubabara mu gatuza, kugabanuka kw'amaraso, ibikomere ku mubiri, kuzungera ndetse n'uburwayi bw'uruhu butari bwavuwe uko bikwiye.

Umwarimu wigenga mu bijyanye n'ubuvuzi, Amit Tirosh, wasuzumye inyandiko z'ubuzima bw'uyu muganga, yavuze ko ibibazo byagaragaye bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga, asaba ko yakorerwa isuzuma ryigenga ryimbitse.

Ku rundi ruhande, umuryango Physicians for Human Rights Israel wasabye ko uyu muganga ahabwa ubuvuzi bwigenga kandi agashyikirizwa umuryango we n'abamwunganira mu mategeko.

Mu kwezi gushize, Urukiko rw'Ikirenga rwa Israel rwari rwanze ubusabe bwo kumurekura, mu gihe urukiko rw'akarere na rwo ruherutse kwanga ubusabe bwo kumukorera isuzuma ryigenga ry'ubuzima.

Israel ivuga ko uyu muganga akekwaho kuba afitanye isano n'umutwe wa Hamas, ariko kugeza ubu nta birego byemewe byashyizwe ahagaragara ngo abiburanishwe mu rukiko.

Ubuyobozi bw'amagereza ya Israel bwo bwahakanye ibirego by'ihohoterwa, buvuga ko bukorera mu buryo bwubahiriza amategeko.

Uyu muganga yafashwe mu gihe yari azwiho gukomeza kuvura abarwayi muri Gaza, nubwo ibitaro yayoboraga byari byugarijwe n'ibitero ndetse n'ibura ry'ibikoresho by'ubuvuzi.

Raporo ivuga ko hari abandi baganga 14 b'Abanyapalestine bafungiye muri Israel badafite ibirego byemewe cyangwa bataraburana.

A little more informed. A little more connected.