Igihugu cya Hungary cyatangaje ko kigiye koroshya amwe mu mategeko agenga uburenganzira bw'abagore, harimo n'ayerekeye gukuramo inda, mu rwego rwo kuvugurura amategeko arengera abagore no kurwanya ihohoterwa ribakorerwa.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w'Intebe wa Hungary, Peter Magyar, ku wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026.
Muri iri vugurura, leta irateganya gukuraho zimwe mu mbogamizi zari mu itegeko ryo mu 2022, ryasabaga umugore ushaka gukuramo inda kubanza guhabwa icyemezo n'umuganga kigaragaza ibimenyetso by'ubuzima bw'urusoro, bikunze gusobanurwa nk'ukumva uko umutima warwo utera.
Peter Magyar yavuze ko iryo tegeko ritigeze rigabanya umubare w'abakuramo inda, ahubwo ryongereye imihangayiko ku bagore bari mu bihe bikomeye.
Uretse ibyo, iri vugurura ririmo n'izindi ngamba zigamije kurengera abagore. Leta irateganya koroshya uburyo bwo kubona imiti ikoreshwa mu kwirinda gutwita nyuma y'imibonano mpuzabitsina itateguwe, ku buryo itazongera gusaba urupapuro rwa muganga.
Harateganywa kandi gukaza ibihano ku ihohoterwa rikorerwa abagore, harimo gukoresha amafoto cyangwa amashusho yabo bwite mu buryo butemewe n'amategeko.
Ikindi gikomeye ni uko Hungary iteganya kwemeza amasezerano mpuzamahanga ya Istanbul Convention, agamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n'irikorerwa mu ngo.
Izi mpinduka zigaragaza icyerekezo gishya cya politiki ya Peter Magyar, wasimbuye Viktor Orbán nyuma y'imyaka 16 ayoboye iki gihugu.
Iri vugurura rishobora kuzana impinduka zikomeye mu burenganzira bw'abagore muri Hungary, cyane cyane mu bijyanye no kurindwa ihohoterwa, ubuzima n'uburenganzira bwabo mu mategeko.
Icyakora, ingamba zatangajwe ziracyategereje inzira zo kwemezwa no gushyirwa mu bikorwa.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.