Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari kumwe n’Umufasha we Jeannette Kagame, yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Bwami bwa Cambodia kuva ku wa 12 kugeza ku wa 14 Ugushyingo 2026, mbere yo kwitabira Inama ya 20 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) yabereye i Phnom Penh ku wa 15 n’uwa 16 Ugushyingo. Muri uru ruzinduko, basuye inzibutso z’amateka ya Cambodia zirimo urwibutso rw’ubwigenge n’urwa Norodom Sihanouk wahoze Ari umwami , banahura n’abayobozi bakuru b’iki gihugu.

Perezida Kagame na Jeannette Kagame bageze i Phnom Penh, umurwa mukuru wa Cambodia, ku wa 12 Ugushyingo 2026. Uru ruzinduko rwabaye ku butumire bw’Umwami Norodom Sihamoni, rukaba rwari rugamije gukomeza umubano w’ibihugu byombi no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Ku wa 13 Ugushyingo, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe n’Umwami Norodom Sihamoni mu Ngoro y’Ubwami ya Cambodia, ahabereye umuhango wo kubakira ku rwego rw’Igihugu. Nyuma y’uwo muhango, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umwami, byibanze ku mubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi n’uburyo wakomeza gutezwa imbere.

Basuye inzibutso zigaragaza amateka ya Cambodia

Kimwe mu byaranze uru ruzinduko ni ugusura ahantu hafite agaciro gakomeye mu mateka ya Cambodia, cyane cyane inzibutso zigaragaza urugendo iki gihugu cyanyuzemo kugira ngo kigere ku bwigenge.

Perezida Kagame na Jeannette Kagame basuye Independence Monument, urwibutso ruherereye mu mujyi wa Phnom Penh, rwubatswe mu rwego rwo kwibuka ubwigenge Cambodia yabonye ku wa 9 Ugushyingo 1953, nyuma yo kuva ku bukoloni bw’u Bufaransa.

Uru rwibutso rwatangiye kubakwa mu 1958, rufungurwa ku mugaragaro mu 1962. Rufite ishusho y’inyubako gakondo z’Abakhmer, yubatswe imeze nk’indabyo ya Lotus, ikaba ari kimwe mu bimenyetso by’ingenzi by’ubwigenge n’ubusugire bwa Cambodia.

Aba bashyitsi kandi basuye urwibutso rw’Umwami Norodom Sihanouk, wahoze ari Umwami wa Cambodia akaba se w’Umwami uri ku ngoma ubu, Norodom Sihamoni.

Norodom Sihanouk yagize uruhare rukomeye mu mateka ya Cambodia, cyane cyane mu rugendo rwo guharanira ubwigenge bw’iki gihugu. Yitabye Imana ku wa 15 Ukwakira 2012, nyuma yo kuba yarabaye Umwami, yanabaye Minisitiri w’Intebe n’Umukuru w’Igihugu mu bihe bitandukanye.

Urwibutso rwe ruri mu busitani buri hafi y’Urwibutso rw’Ubwigenge. Rugizwe n’inyubako ifite metero 27 z’uburebure, irimo igishushanyo cye cy’umuringa gifite metero 4.5. Rwubatswe mu rwego rwo guha icyubahiro no kuzirikana uruhare yagize mu mateka y’igihugu cye.

Perezida Poul Kagame yagiranye Ibiganiro n’abayobozi ba Cambodia

Mu rwego rwo gukomeza umubano w’ibihugu byombi, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Cambodia, Hun Manet, ku wa 13 Ugushyingo 2026, mu Ngoro y’Amahoro izwi nka Peace Palace i Phnom Penh.

Baganiriye ku bufatanye mu bukungu, ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo, ikoranabuhanga ndetse no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka n’uburiganya bukorerwa kuri murandasi.

Muri ibyo biganiro, impande zombi zagaragaje ko u Rwanda rushobora kuba inzira y’ibicuruzwa bya Cambodia byerekeza ku masoko yo muri Afurika, mu gihe Cambodia na yo ishobora gufasha ibicuruzwa by’u Rwanda kugera ku masoko yo muri Aziya.

Nyuma y’ibiganiro, hasinywe inyandiko eshatu z’ubufatanye. Iya mbere ni amasezerano hagati y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) n’Urwego rushinzwe Iterambere rya Cambodia (CDC), agamije guteza imbere ishoramari.

Indi nyandiko ni amasezerano y’ubufatanye mu bukerarugendo, mu gihe iya gatatu ari amasezerano ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere hagati y’ibihugu byombi.

Nyuma Yitabiriye inama ya 20 ya OIF

Nyuma y’uruzinduko rw’akazi, Perezida Kagame na Jeannette Kagame bakomeje ibikorwa muri Cambodia, aho bitabiriye Inama ya 20 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), yabereye i Phnom Penh ku wa 15 n’uwa 16 Ugushyingo 2026.

Iyi nama yahuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize uyu muryango, baganira ku mahoro, iterambere n’ubufatanye hagati y’ibihugu bikoresha Igifaransa.

Uru ruzinduko rwabaye umwanya wo gushimangira umubano wa dipolomasi hagati y’u Rwanda na Cambodia, ibihugu byombi bikaba byaragaragaje ubushake bwo gukomeza ubufatanye mu bukungu, ubucuruzi, ubukerarugendo, ishoramari n’ubwikorezi.

A little more informed. A little more connected.