Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, Médecins Sans Frontières (MSF), watangaje ko abakozi bawo babiri bishwe n’igitero cy’indege zitagira abapilote z’igisirikare cya Israel cyagabwe ku ivuriro ryawo riherereye mu Mujyi wa Gaza.

Aba bakozi bishwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo 2026, ubwo bakoraga akazi ko gucungira umutekano ivuriro ry’uyu muryango. MSF ivuga ko bombi bari batitwaje intwaro kandi bari mu kazi kabo.

Uyu muryango wavuze ko ivuriro ryibasiwe ryari ryanditseho ibirango bya MSF bigaragara neza, kandi ko aho riherereye hari haramenyeshejwe igisirikare cya Israel.

Igisirikare cya Israel cyemeje ko cyagabye icyo gitero, ariko kivuga ko abo bagabo babiri bari abarwanyi ba Hamas biyoberanyaga nk’abakozi b’imiryango itabara imbabare.

Gusa, Reuters yatangaje ko igisirikare cya Israel kitagaragaje ibimenyetso bishyigikira ibyo birego mu itangazo ryacyo.

Ku rundi ruhande, MSF yamaganye ibyo birego, ivuga ko abishwe bari abakozi bayo bashinzwe gucunga umutekano kandi batari bitwaje intwaro.

UMUBARE W'ABAKOZI BA MSF BAMAZE GUPFIRA MURI GAZA WARENZE 15

Urupfu rw’aba bakozi babiri rwatumye umubare w’abakozi ba MSF bishwe muri Gaza kuva intambara yatangira mu Kwakira 2023 ugera kuri 17, nk'uko uyu muryango ubitangaza.

MSF yasabye ko hakorwa iperereza ryigenga kandi ababa bafite uruhare muri iki gitero bakaryozwa ibyo bakoze.

Uyu muryango kandi watangaje ko ibikorwa by'ubuvuzi byatangwaga muri iryo vuriro byagombaga guhagarikwa by'agateganyo nyuma y'iki gitero.

Iri vuriro ryatangaga serivisi zirimo kwita ku bagore batwite, ubuvuzi bw’imirire mibi, kuvura inkomere ndetse no gufasha abantu bafite ibibazo byo mu mutwe. Mu mwaka wa 2026 wonyine, ryari rimaze kwakira abarwayi n'abakeneye ubufasha basaga 91,700.

UMURYANGO W'ABIBUMBYE WABIVUZEHO IKI?

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS/WHO, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yamaganye iki gitero, avuga ko kwibasira ibigo by’ubuvuzi, abakozi babyo n’abatabara imbabare bidakwiye kwihanganirwa.

Ibi bibaye mu gihe Gaza ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’ubutabazi, aho ibikorwa by'intambara byangije ibikorwaremezo byinshi by'ubuvuzi, bigatuma abaturage benshi batabona serivisi z'ubuzima uko bikwiye.

Mu gihe impande zombi zikomeje gutanga ibisobanuro bitandukanye ku cyabaye, ikibazo cyo kurinda abakozi b’imiryango itabara imbabare n’ibigo by’ubuvuzi muri Gaza gikomeje kuba impungenge ku rwego mpuzamahanga.

A little more informed. A little more connected.