Imvura nyinshi  yateje imyuzure n’inkangu mu Buhinde no muri Nepal, iyi mvura yaguye hagati ya taliki ya 25 na 27 Nzeri 2026, ihitana abantu benshi, abandi barakomereka, abandi baburirwa irengero, iyi mvura Kandi yangije ibikorwa remezo muri ibibihugu byombi. Mu majyaruguru y’u Buhinde, muri leta ya Uttar Pradesh, abantu 56 bamaze gupfa, abandi 46 barakomereka, mu gihe amazu arenga 1,000 yangijwe n’imyuzure n’imvura nyinshi. Abategetsi bavuze ko ibikorwa byo gutabara abaturage bari mu mazi no gutanga ubufasha bikomeje. Uttar Pradesh yahuye n’imvura nyinshi cyane hagati ya tariki ya 25 na 27

Imvura nyinshi  yateje imyuzure n’inkangu mu Buhinde no muri Nepal, iyi mvura yaguye hagati ya taliki ya 25 na 27 Nzeri 2026, ihitana abantu benshi, abandi barakomereka, abandi baburirwa irengero, iyi mvura Kandi yangije ibikorwa remezo muri ibibihugu byombi. Mu majyaruguru y’u Buhinde, muri leta ya Uttar Pradesh, abantu 56 bamaze gupfa, abandi 46 barakomereka, mu gihe amazu arenga 1,000 yangijwe n’imyuzure n’imvura nyinshi. Abategetsi bavuze ko ibikorwa byo gutabara abaturage bari mu mazi no gutanga ubufasha bikomeje. Uttar Pradesh yahuye n’imvura nyinshi cyane hagati ya tariki ya 25 na 27 Nzeri. Ikigo gishinzwe kugenzura amazi mu Buhinde cyavuze ko sitasiyo 30 zo mu ntara zirindwi zagaragazaga ikibazo gikomeye, ndetse imigezi imwe n’imwe yari yarenze ku bipimo by’umutekano. Muri Nepal, abantu 14 barapfuye, naho 11 baburiwe irengero. Abategetsi b’igihugu baburiye abaturage ko imyuzure itunguranye ishobora gukomeza kwibasira uduce twinshi, kuko amazi y’imigezi akomeje kuzamuka. Imyuzure yanangije ibikorwa remezo. Mu karere ka Nepal, amazi yangije igice cy’umushinga w’amashanyarazi akomoka ku mazi ufite ubushobozi bwa megawatt 40, ndetse ibibazo by’amazi n’inkangu byahungabanyije itumanaho n’amashanyarazi mu bice bimwe. Hari kandi abandi bakozi 10 bo muri Nepal baburiwe irengero nyuma y’uko inkangu y’urubura yangije inkambi yari hafi y’umusozi wa Himlung Himal, ufite uburebure bwa metero 7,126. Abo bakozi bari barimo gutegura amahema y’abazamuka imisozi. Abategetsi bo muri ibyo bihugu bakomeje ibikorwa byo gutabara no gusuzuma ibyangijwe n’ibiza, mu gihe abaturage bo mu bice bishobora kwibasirwa basabwa gukomeza kuba maso. Uwanditse: Rahab Iradukunda

A little more informed. A little more connected.