Polisi yo mu ntara ya KwaZulu-Natal muri Afurika y'Epfo yatangije ibikorwa byo gushakisha abantu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw'umuyobozi wa sitasiyo ya polisi witabye Imana nyuma y'imirwano yabaye ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo 2026.

Ibi byabereye mu gace ka Greytown, nyuma y'uko abakekwaho ubujura bagabye igitero ku iduka, bagakomeretsa nyiraryo ndetse bagahohotera abakozi baryo.

Polisi yari yatangiye gukurikirana abo bantu bari bahunze, ariko ubwo yabageragaho habayeho guhangana kwatumye umuyobozi wa sitasiyo ya polisi ahasiga ubuzima.

Undi mupolisi ufite ipeti rya Serija yakomeretse mu kuboko ajyanwa kwa muganga kugira ngo avurwe.

Amakuru yatangajwe n'inzego za polisi agaragaza ko abantu babiri bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa na bo bapfuye, mu gihe undi yakomeretse agafatwa. Abandi bakekwaho uruhare muri icyo gikorwa baracyashakishwa.

Umuyobozi w'agateganyo wa polisi muri KwaZulu-Natal, Major General Phumelele Makoba, yavuze ko polisi izakoresha ubushobozi ifite kugira ngo abakekwaho iki gikorwa bashakishwe kandi bagezwe imbere y'ubutabera.

A little more informed. A little more connected.