Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, n'umugore we Brigitte Macron, bongeye kuregera urukiko umunyamakuru akaba n'utunganya ibiganiro byo kuri murandasi wo muri Amerika, Candace Owens, bamushinja gukwirakwiza amakuru bavuga ko ari ibinyoma kandi abangiriza icyubahiro cyabo.
Nk'uko ibiro ntaramakuru Reuters byabitangaje ku wa 10 Ugushyingo 2026, aba bombi batanze ikirego gishya mu rukiko rwo muri Leta ya Tennessee muri Amerika, aho Candace Owens atuye. Ikirego cyatanzwe ku wa 4 Ugushyingo 2026.
Mu byo abashakanye bashinja Owens harimo gukomeza gukwirakwiza amakuru avuga ko Brigitte Macron yaba yaravutse ari umugabo, akaza guhindura igitsina. Ibi Macron n'umugore we bahakana, bakavuga ko ari ibirego by'ibinyoma bigamije kubatesha agaciro.
Ikirego gishya gifite impapuro zirenga 400, kikaba kije gikurikira ikindi bari baratanze muri Nyakanga 2025 muri Leta ya Delaware, na cyo cyarebaga ibirego byari byarakwirakwijwe na Owens binyuze mu biganiro bye byo kuri murandasi.
Icyakora, mu mpera z'Ukwakira 2026, urukiko rwo muri Delaware rwafashe icyemezo cyo gukuramo Candace Owens ku giti cye muri urwo rubanza, kubera ko rutari rufite ububasha bwo kumuburanisha. Icyakora, ibirego bireba ibigo bye bibiri byakomeje gukurikiranwa.
Abunganira Macron n'umugore we bavuga ko Owens yakomeje gukwirakwiza ibyo bamushinja nubwo yari yarasabwe kubihagarika no kubisubiraho.
Ku ruhande rwa Candace Owens, yemeje ko ikirego gishya cyatanzwe, ariko kugeza ubu abamuhagarariye ntibaragira ibisobanuro birambuye ku birego bishya.
Uru rubanza rukomeje gukurura impaka ku mipaka iri hagati y'ubwisanzure bwo gutangaza amakuru n'inshingano zo kubahiriza icyubahiro n'uburenganzira bw'abandi.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.