Imiryango y’abantu 37 bakekwagaho ubucukuzi butemewe muri Nigeria irasaba ubutabera nyuma y’uko iperereza rya Leta rigaragaje ko bapfiriye mu kigo cy’ifungwa kubera ubucucike bukabije, ubushyuhe, kubura amazi no kutitabwaho.

Aba bantu bafungiwe muri Leta ya Niger nyuma yo gufatwa n’Urwego rwa Nigeria Security and Civil Defence Corps, NSCDC, mu bikorwa byo kurwanya ubucukuzi butemewe. Iperereza rya Leta ryagaragaje ko abantu benshi bari bafungiwe mu cyumba gito cyane, gifite umwuka muke kandi kidafite amazi ahagije.

Komite y’iperereza yavuze ko urupfu rwabo rwashoboraga gukumirwa, kandi ko ibimenyetso bitashyigikiye amakuru yari yatangajwe mbere avuga ko hashobora kuba hari icyorezo cy’indwara. Yanasabye ko abakozi bagize uruhare mu makosa babiryozwa.

Leta yasabwe gutanga indishyi ku miryango y’abapfuye ndetse no ku barokotse. Ariko imiryango ivuga ko amafaranga adashobora gusubiza ubuzima bw’ababo, ahubwo ikomeje gusaba ubutabera n’uko umutungo wafashwe igihe .

Iyi mpanuka yongeye guteza impaka muri Nigeria ku bijyanye n’imiterere y’amagereza n’uburyo abantu bafunzwe bafatwa. Ubu raporo y’iperereza yashyikirijwe inzego z’ubutabera kugira ngo harebwe ibyakurikiraho.

A little more informed. A little more connected.