Umuryango wo muri Nigeria ushinzwe ubuvugizi mu kurwanya kanseri, Okapi Cancer Foundation, urasaba ko hakongerwa ubukangurambaga n’ubufasha mu bijyanye na kanseri y’abana, ushimangira ko kuyimenya no kuyisuzuma hakiri kare ari ingenzi mu kugabanya ingaruka igira ku bana. Uyu muryango wabitangaje mu gikorwa cyo guhaguruka no kugenda mu rwego rwo gukangurira abantu kurwanya kanseri y’abana, cyabereye i Abuja, mu murwa mukuru wa Nigeria. Iki gikorwa cyari kigamije gukangurira abaturage kumenya ibijyanye na kanseri y’abana, kubashishikariza kugira uruhare mu kuyirwanya no gukusanya inkunga igenew
Umuryango wo muri Nigeria ushinzwe ubuvugizi mu kurwanya kanseri, Okapi Cancer Foundation, urasaba ko hakongerwa ubukangurambaga n’ubufasha mu bijyanye na kanseri y’abana, ushimangira ko kuyimenya no kuyisuzuma hakiri kare ari ingenzi mu kugabanya ingaruka igira ku bana. Uyu muryango wabitangaje mu gikorwa cyo guhaguruka no kugenda mu rwego rwo gukangurira abantu kurwanya kanseri y’abana, cyabereye i Abuja, mu murwa mukuru wa Nigeria. Iki gikorwa cyari kigamije gukangurira abaturage kumenya ibijyanye na kanseri y’abana, kubashishikariza kugira uruhare mu kuyirwanya no gukusanya inkunga igenewe abana barwaye kanseri n’imiryango yabo. Hope Tobi, warokotse kanseri akiri umwana akaba afatanya n’uyu muryango, yavuze ko igikorwa cya Okapi Children Cancer Walk 2026 cyahaye icyizere n’imbaraga abana bakirwaye kanseri. Yagize ati:
“
Nishimiye cyane kwitabira uru rugendo kuko nagendanye n’abandi barokotse kanseri nka njye ndetse n’abadushyigikiye
.
Byari bishimishije kuko kuri buri ntambwe twateraga
,
twagaragazaga icyizere kandi tukibutsa abana ko batari bonyine mu rugamba barimo.” Iki gikorwa kandi cyari mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 Okapi Cancer Foundation imaze ikora, aho mu myaka icumi ishize uyu muryango wakomeje ubuvugizi no gufasha abana bahura n’indwara ya kanseri. Oluwakemi Adekanye, washinze Okapi Cancer Foundation, yavuze ko afite icyizere ko mu mwaka utaha Leta ya Nigeria izarushaho gushyira imbere ikibazo cya kanseri y’abana. Yagize ati: “Ndumva ko abana bazashyirwa muri gahunda nshya y’ikigega cy’ubuzima kigenewe kanseri, kandi turizera ko nibimara gushyirwa mu bikorwa, hazabaho intambwe n’iterambere birenzeho mu gufasha abana barwaye kanseri.” Adekanye kandi yashimangiye ko kwigisha no gukangurira abaturage ari ingenzi mu gufasha abana barwaye kanseri kubona ubufasha hakiri kare. Ati: “Ni ingenzi ko twe nk’abantu bakuru tumenya kanseri y’abana icyo ari cyo, tukamenya ibimenyetso n’ibigaragaza bishobora kugaragara ku mwana. Ni yo mpamvu dukora ibyo dukora. Turashaka ko abantu bamenya kanseri y’abana ndetse n’uburyo bashobora gufasha neza umwana uyirwaye.” Nk’uko Okapi Cancer Foundation ibitangaza, abana barenga 250 barwaye kanseri bamaze kubona ubufasha bw’uyu muryango. Ubukangurambaga bwawo kandi bumaze kugera ku bihumbi by’abanyeshuri n’abaturage mu bice bitandukanye bya Nigeria. Dr. Ikenna Igbodika, umwe mu bagize ubuyobozi bwa Okapi Cancer Foundation, yavuze ko uyu muryango ushyira imbaraga mu kugeza uburezi n’ubukangurambaga kubaturage bo mu nzego z’ibanze. Yagize ati:
“
Ubukangurambaga bwinshi bukorwa iyo tuzanaga abantu hamwe. Kuba baza hano ubwabyo ni intambwe, kuko bahabwa ubumenyi ku byo dukora kandi bagatangira kubona ukuri kw’ibibera hano. Tujya no mu baturage bo hasi, tukagera no mu duce twa kure, kugira ngo tubashishikarize kugira uruhare. Ni bwo bamwe bahita bibaza bati: ‘Ese ibi ni byo aba bantu bakora?’” Okapi Cancer Foundation irasaba ko abaturage barushaho kumenya kanseri y’abana, ibimenyetso byayo ndetse n’akamaro ko kujya kwa muganga no gusuzumwa hakiri kare, mu rwego rwo kongera amahirwe yo gufasha abana bayirwaye. Umwanditsi : Marie Florence NDAYISHIMIYE





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.