Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yageze muri Peru ku wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2026, aho yakiriwe n'abantu bagera kuri miliyoni eshatu bari baje kumwereka urugwiro, mu ruzinduko rw'iminsi itandatu agirira muri icyo gihugu.
Papa Leo XIV yageze ku kibuga cy'indege cya Callao, aho yakiriwe na Perezida wa Peru, Keiko Fujimori, hamwe n'abandi bayobozi ba Leta. Abana babiri bamushyikirije indabo mu birori byo kumwakira.
Mu ijambo rye, Papa Leo XIV yavuze ko Peru ayifata nk'iwabo, bitewe n'imyaka myinshi yamaze muri icyo gihugu akora umurimo w'ubumisiyoneri ndetse n'uw'ubuyobozi bwa Kiliziya.
Uyu mushumba yageze muri Peru nyuma yo gusura ibihugu bya Uruguay na Argentina, mu ruzinduko rw'ibihugu bitatu byo muri Amerika y'Epfo.
Papa Leo XIV yamaze imyaka myinshi muri Peru, aho yagiye kuhakorera umurimo w'ubumisiyoneri mu 1985. Nyuma yaje kuba umwepiskopi wa Diyosezi ya Chiclayo kuva mu 2015 kugeza mu 2023. Mu 2015 kandi ni bwo yabonye ubwenegihugu bwa Peru.
Mu ruzinduko rwe, ateganyijwe gusura imijyi itandukanye irimo Lima, Chiclayo, Cusco na Pucallpa, aho azahura n'abayobozi, abakirisitu ndetse n'abaturage bo mu bice bitandukanye by'igihugu.
Ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo, Papa Leo XIV yahuye n'abepiskopi ba Peru, asaba Kiliziya gukomeza kwamamaza Ivanjili, kwimakaza ubwiyunge no kwita ku bibazo by'abaturage, cyane cyane abatishoboye.
Uru ruzinduko ni urwa mbere Papa Leo XIV agiriye muri Peru kuva atorwa kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.