Umubano wa Qatar n’u Budage uri kugana ku rwego rushya, aho ibihugu byombi biteganya kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo umutekano, ikoranabuhanga n’inganda.

Ibi bije mu gihe Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Budage, rugamije kunoza umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Sheikha Alanoud bint Hamad Al Thani, umushakashatsi mu Nama ya Middle East Council for Global Affairs, yavuze ko uru ruzinduko rugaragaza impinduka zikomeye mu mubano wa Qatar n’u Budage, wari usanzwe ushingiye ahanini ku bucuruzi.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru Al Jazeera i Berlin mu Budage, yavuze ko ubu ibihugu byombi bitangiye kugirana ibiganiro byibanda ku bufatanye bufite intego z’igihe kirekire.

Yagize ati: “Ibyo turi kubona muri iki gihe ni impinduka ikomeye mu mateka y’umubano wa Qatar n’u Budage, kuko mu bihe byashize umubano wabyo wari ushingiye ahanini ku bucuruzi. Ariko ubu turi kubona ibiganiro byibanda ku bufatanye bufite intego z’ingenzi.”

Sheikha Alanoud yakomeje avuga ko Qatar n’u Budage bigenda bihuriza hamwe imyumvire ku bibazo by’umutekano, bitewe n’uko ibihugu byombi bihura n’ingaruka z’intwaro zigezweho.

Yagaragaje kandi ko hari impungenge zituruka ku ntambara zikoreshwa mu buryo buvanze (Hybrid Warfare), zimwe mu bihugu by’u Burayi byagiye bihura na zo.

Yagize ati: “Duhangayikishijwe cyane n’intambara zigezweho zikoreshwa mu buryo buvanze, zimwe mu bihugu by’u Burayi byagiye bihura na zo.”

Yongeyeho ko ibyo bibazo by’umutekano bihangayikishije na Qatar, kuko yagiye yibasirwa n’indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa Shahed ndetse n’izindi ntwaro.

Yanavuze ko ikibazo cy’umutekano wo mu Nzira yo mu Nyanja ya Hormuz (Strait of Hormuz) gihangayikishije ibihugu byinshi ku Isi, birimo n’u Budage.

Ku bijyanye n’ubufatanye bushobora kuvamo, Sheikha Alanoud yavuze ko u Budage buzwiho ubuhanga mu by’ubwubatsi, gukora imashini n’ibikoresho by’inganda, bityo akaba yiteze ko uru ruzinduko rushobora kuvamo amasezerano cyangwa ubufatanye bushya muri izo nzego.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe Qatar n’u Budage bikomeje gushaka uburyo byagura umubano wabyo, bikava ku bufatanye bwibanda ku bucuruzi gusa, bikarushaho no gukorana mu bijyanye n’umutekano, ikoranabuhanga n’inganda.

A little more informed. A little more connected.